Ese mwari kuziko umusirikare w’u Rwanda wari warafungiwe mu Burundi ko yarekuwe?

762 0

 Umusirikare w’u Rwanda wari warafungiwe mu Burundi yararekuwe agaruka mu Rwanda. Yitwa Sergeant Sadiki Emmanuel, umushoferi mu Ngabo z’u Rwanda. Yari yafatiwe ku mupaka Nemba-Gasenyi, uhuza u Rwanda n’u Burundi ubwo yibeshyaga ku mbibi z’umupaka, nk’uko itangazo ryashyizwe hanze na RDF tariki 24 Nzeri 2025 ryabivugaga. 

Icyo gihe yahise atabwa muri yombi na Polisi y’u Burundi, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo iherereye muri Komini ya Busoni, mu Ntara ya Butanyera.

RDF yari yavuze ko yiteguye kunyura mu nzira za dipolomasi na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo uwo musirikare arekurwe.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *