AFC/M23 mu marembo ya Shabunda

616 0

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri gusatira santere ya Shabunda mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihe ikomeje guhangana n’ihuriro ry’ingabo za Leta n’imitwe ya Wazalendo.

Teritwari ya Shabunda ni igice cy’ingenzi kuri Leta ya RDC kuko ikungahaye ku mabuye y’agaciro menshi, arimo zahabu. Ingabo za Leta n’imitwe ya Wazalendo byarahirunze kubera inyungu bihakura.

Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, M23 na Wazalendo biri mu mirwano ikomeye yatangiriye mu bice byo muri teritwari ya Kabare na Walungu.

Abarwanyi ba M23 bafashe agace ka Chulwe, Kishadu, Lubimbe 1 na Lubimbe 2 muri Kabare, bafungura inzira iberekeza muri teritwari ya Shabunda.

Tariki ya 6 Ukwakira, imirwano yageze mu ishyamba Kibandamangobo riherereye muri teritwari ya Shabunda no mu tundi duce turimo Lubimbe, Luntukulu na Mulambula.

Amakuru yo ku wa 7 Ukwakira yemeza ko M23 yafashe utundi duce turimo Luntukulu kandi ko aga gace na Chulwe bituma yoroherwa n’urugendo rugana muri santere ya Shabunda na Mwenga, cyane ko benshi bo mu ihuriro rya Leta ya RDC bahunze.

Ingabo za RDC na Wazalendo biri ku gitutu cyinshi kuko bifite impungenge ko M23 ifata santere ya Shabunda vuba. Ku wa 7 Ukwakira iri huriro ryarashe amasasu mu kirere, abaturage batekereza ko M23 yamaze kuhinjira.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *