Afrique yatangaje itariki azashyira hanze album ye ya mbere yise In2Stay

330 0

Umuhanzi Kayigire Josue umaze kumenyekana nka Afrique mu muziki nyuma yaho mukwezi kwa gatandatu uyu mwaka yari yateguje abakunzi album ye ya mbere yise  “In2Stay” ariko ntibukund akuri  ubu yamaze gutangaza amazina y’indirimbo ziriho .

Icyo  gihe uyu muhanzi yatangaje y’uko  iyo album yagombaga kujya hanze kubera ko imyiteguro yo kuyishyira hanze yose yari yararangiye ariko haje  kuzamo akabazo ko kubura  Shene ya Youtube yanyuzagaho ibihangano bye  bituma aba abisubitse kugira abanze abicyemure nubo  byaje kurangira  uyu muhanzi afunguye  indi ubu ari  kunyuzaho ibihangano bye.

Nyuma yo  gufungura  indi shene Afrique n’ikipe imufasha mu kazi ke buri munsi  ku gicamunsi cy’ejo ku wa kane abinyujie ku  mbuga  nkoranyambaga ze  yashyize  hanze urutonde rw’indirimbo 14 akaba yanahise atangaza ko izajya hanze ku tariki ya 28 Ukwakira 2025 iyi album iriho collabo  5 aho harimo 3 zo muri Uganda ,imwe y’I Burundi  nindi yo mu Rwanda .

Afrique ubwo yateguzaga iyi album yavuze ko yayise “In2Stay” ari uko agitangira kumenyakana hari abamuteze iminsi bavuga ko atazamara kabiri. Ati “Nabitekereje ngendeye ku banteze iminsi, ko ntazatinda mu muziki ubu nkaba nkirimo kandi ntaho nzajya.”

Afrique  Kandi ntiyibagiwe gushimira buri wese wagize uruhare kugira  ngo iyi album ibashe gukorwa neza akaba yarashimiye kandi ba Producer Loader,Niz Beatz,Phatom,Pastor P,Santana Sauce ,Bangar Boi,Kompressor ,Mamba ,Evydecks,Winner,Skills,Vibe ,Yeweeh,Bob ,Balamu vybz  ndetse n’abahanzi nka Drama T ,Elijah Kitaka,Magna Romeo ,Bushali ,MudraD Viral

Afrique yatangiye umuziki mu 2020 amenyekana mu ndirimbo yise ‘Agatunda’ yamwubakiye izina. Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda mu gisekuru gishya.

Kugeza ubu yashyize hanze indirimbo ya mbere kuri iyi album ye ya mbere yise “Sana”. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Loader, naho amashusho akorwa na Fayzo.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Posted by - September 24, 2025 0
Umuhanzi w’umunyanijeriya Davido yagizwe  umunyamuryango mushya uri  mu batora muri Recording Academy, mbere y’igihembo cya Grammys 2026. Nk’umunyamuryango utora, Davido…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *