BIDASUBIRWAHO: Dr. Frank Habineza yatorewe kuba umusenateri

441 0

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira yatorewe kuba Umusenateri.

‎Dr. Habineza wamaze igihe kirekire ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, we na mugenzi we Nkubana Alphonse wo mu ishyaka PSP batorewe mu Nteko Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) yabereye i Kigali.

Dr. Frank Habineza wagizwe umu Senateri
Nkubana Alphonse nawe wagizwe umu Senateri

Mu gihe aba bombi baba bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga, bazasimbura senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa bazarangiza manda zabo ku wa 22 Ukwakira 2025.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *