MUSANZE: Umuhanzi Lingo yashyize hanze indirimbo yise “Lift” KANDA HANO UBASHE KUYUMVA

382 0

Umuhanzi witwa BOLINGO Emmanuel uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka “LINGO” yakoze agashya ashyira hanze igihangano yise “Lift” .

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’itangazamakuru yadutangarije ko iyi ndirimbo yashyize hanze yise “Lift” ko yatunganyijwe na Producer  witwa Opah ukorera muri Studio yitwa Sp Gang Entertainment.

Umuhanzi LINGO afitiye udushya abakunzi be muri uyu mwaka

Yakomeje atubwira ko iyi ndirimbo yise “Lift” yashakaga gutanga ubutumwa bwo gusaba umukunzi runaka imbabazi akajya akwiyumvamo ibihe byose.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’itangazamakuru yasoje atubwira ko afite ibihangano byinshi agiye gushyira hanze muri uyu mwaka bivanze n’amashusho menshi dore ko afite ibihangano byinshi bikiri muri Studio ndetse nizindi nyinshi akirimo kwandika.

Yagize ati:”Bakunzi banjye munyitege ngiye kubagezaho indirimbo nyinshi zizabasha kubaha inyigisho nyinshi ndetse ndabashishikariza ko muzanyurwa nazo”.

 

KANDA HANO HASI UBASHE KUMVA UBUTUMWA BURI MURI IYI NDIRIMBO NSHYA YA LINGO YISE “LIFT”

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA/ MUSANZE

Facebook Comments Box

Related Post

Posted by - September 24, 2025 0
Umuhanzi w’umunyanijeriya Davido yagizwe  umunyamuryango mushya uri  mu batora muri Recording Academy, mbere y’igihembo cya Grammys 2026. Nk’umunyamuryango utora, Davido…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *