Umuhanzikazi Princess Lover wakunzwe cyane mu ndirimbo ye Mon Soleil iri mu njyana ya Zouk yishimiye kwongera kugarka gutaramira abanyarwanda nyuma y’imyaka myinshi atahagera .
Uyu muhanzikazi yageze I Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare nibwo aho aje kwitabira igitaramo charmes de Saint Valentin cyateguwe na Boss Playa ku bufatanye na Mövenpick Hotel
Ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege nta bintu byinshi yaganiriye n’Itangazamakuru kuko byagaragara ko afite umunairo w’Urugendo yahise yerekeza kuri Hotel aho agomba gucumbika .
Nicole Nérêt wamamaye nka Princess Lover w’imyaka 47 yavukiye mu birwa bya Martinique ku wa 3 Nzeri 1978, akaba umwe mu bahanzi batangiye bakiri bato dore ko mu 1992, icyakora aza kugira izina rikomeye mu 2003 ubwo yari amaze gusohora indirimbo yatumye aba ikimenyabose ‘Mon soleil’.
Uyu mugore yabaye icyamamare nyuma yo kwimukira i Paris mu 1998 aho yari agiye gutorezwa muri Alice Dona School.
Uretse ‘Mon soleil’, Princess Lover azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Jalousie’, ‘Je sais’ yakoranye na Perle Lama n’izindi nka “Les bons êtres”.
Princess Lover yaherukaga mu Rwanda ubwo yitabiraga ibirori bya Trace Awards & Festival 2023 byabereye BK Arena i Kigali ku ya 21 Ukwakira 2023
Kwinjira mu gitaramo cy’uyu muhanzi uzwi kuri album zirimo ‘Juste Moi Part 1’ yasohoye mu 2003 na ‘Tous mes rêves’ yasohoye mu 2007 bizaba ari ibihumbi 150Frw ku muntu umwe, ibihumbi 250Frw ku bakundana basohokanye abo bose bakazahabwa umuvinyo wo kunywa.
Abifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro bo bizaba ari uguhera miliyoni 1-10Frw bitewe n’ibyo uzagura itike azahabwa.







