Ikibuga cya Kagarama FIFA Arena cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere Tariki ya 30 Werurwe 2026 mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, Umunyamabanga Mukuru wa FIFA Mattias Grafström, Perezida wa FERWAFA Fabrice Shema, ndetse na Stéphane Le Brech, uhagarariye Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
Iki kibuga cya Kagarama ni icya mbere mu bibuga 10 biteganyijwe kubakwa mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru no guteza imbere impano z’abakiri bato.
Abayobozi bagaragaje ko iyi gahunda igamije kwagura ibikorwa remezo bya siporo, kongera aho urubyiruko rukinira, no guteza imbere siporo ku rwego rw’igihugu.
Nyuma yo gutaha Kagarama FIFA Arena, hateganyijwe kubakwa ibindi bibuga 9 mu turere dutandukanye tw’Rwanda, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere siporo n’impano z’urubyiruko.
Biteganyijwe ko ibidni bibuga bizubakwa: St Joseph (Muhanga), TTC Save (Gisagara), GSOB (Huye), GS Kabare (Ngoma), ES Nyamirama & IPM Mukarange (Kayonza), College Inyemeramihigo (Rubavu), College SINA Gerard (Rulindo), Lycée de Kigali (Nyarugenge)
Ibi bibuga byose biri mu mushinga wa FIFA ku bufatanye n’FERWAFA, ugamije kwagura ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru mu gihugu hose.
Uyu mushinga uzafasha urubyiruko kubona aho rukinira heza, guteza imbere impano nshya, no kuzamura urwego rwa ruhago mu Rwanda ku rwego rw’akarere no ku isi.



