Levixone yateguje igitaramo azakorera muri Serena Hotel I Kampala

113 0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Levixone, yatangaje ku mugaragaro ko ateganya gukora igitaramo gikomeye mu mpera z’uyu mwaka.

Iki gitaramo cyiswe “A One Tym Experience”, kikazaba ku wa 8 Ugushyingo, kikabera muri Kampala Serena Hotel muri Kampala, muri Uganda.

Iki gitaramo kizaba ari icya 11 mu mateka y’uyu muhanzi, kikaba ari intambwe igaragaza uko amaze gutera imbere kuva ku gitaramo cye cya mbere yakoze mu 2012.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Levixone yagarutse ku rugendo rwe mu muziki no mu kwizera, agaragaza ishimwe rikomeye.

Yagize ati: “2012 ni bwo nakoze igitaramo cyanjye cya mbere… kugeza ubu Imana yakomeje kuba indahemuka. Umwaka ku wundi, ku rubyiniro ku rundi. Icyatangiye ari icyerekezo, ubu cyabaye urugendo rw’ikorwa ry’Imana.”

Uyu  muhanzi atangaje ibi  nyuma y’igihe ari  hano mu Rwanda  aho yarari gukora ku mushinga w’alubumu ye n’abaproducer ba hano  ndrtse n’abandi bahanzi  batandukanye .

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *