Lugumi Saidi wavuzwe mu rukundo na Mutesi Jolly, yongeye kurikoroza

160 0

Umuherwe wo muri Tanzania, Saidi Lugumi yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko bigaragaye ko ashobora kuba asigaye afitanye umubano udasanzwe na Alliah Cool.

Ibi byatangiye guhwihwiswa nyuma y’uko bigaragaye ko uretse konti ye y’ubucuruzi, Alliah Cool niwe muntu wenyine Lugumi Saidi akurikira kuri Instagram ye.

Icyakora nubwo bimeze gutyo, kugeza ubu Saidi Lugumi cyangwa Alliah Cool nta n’umwe uragira icyo avuga ku mubano wabo.

Ibi Saidi Lugumi yabikoze nyuma y’uko mu 2025, Saidi na Mutesi Jolly bagiye baca amarenga ko baba bari mu munyenga w’urukundo ndetse Lugumi ntiyatinyaga kwiyita umukwe w’Abanyarwanda.

Icyakora uko iminsi yagendaga yicuma, umubano wabo wagiye ukendera kugeza ubwo Saidi Lugumi afashe icyemezo cyo guhagarika gukurikira Mutesi Jolly kuri Instagram.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *