Keisha Lance Bottoms yanditse amateka muri Amerika

16 0

Keisha Lance Bottoms w’imyaka 56 yabaye umugore wa mbere w’Umwirabura utorewe kuyobora Leta muri Amerika, nyuma yo gutsinda amatora ya Guverineri wa Georgia yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026.

Uyu munyapolitiki wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates, wahoze ari Meya w’Umujyi wa Atlanta, yatsinze Rick Jackson, umuherwe wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains wari ushyigikiwe na Perezida Donald Trump.

Bottoms agiye gusimbura Brian Kemp utari wemerewe kongera kwiyamamaza nyuma ya manda ebyiri.

Intsinzi ye kandi yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere watorewe kuyobora Georgia, inashyira iherezo ku myaka 24 Aba-Républicains bari bamaze bayobora iyo Leta.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *