Teng Teng na se bavuze ko Michael Kabonge wahoze ari ‘manager’ w’uyu mwana, yafashe imbuga nkoranyambaga zifunguye mu mazina ya Teng Teng ndetse ziriho n’ibikorwa bye arazigarurira, azimwimaho ububasha.
Ibi byiyongeraho ko nka YouTube Channel ya Teng Teng ikurikirwa n’abantu miliyoni enye, uyu ‘manager’ buri kwezi yamuhaga 100$ (ibihumbi 146 Frw) amubwira ko ari yo yinjira avuye mu bikorwa bya Teng Teng, ibintu uyu mwana avuga ko bidashoboka.
Kuri ubu umuryango wa Teng uri gutabaza usaba ko Kabonge wahoze areberera inyungu ze amusubiza imbuga nkoranyambaga ze cyane ko ziri mu mazina y’uyu mwana ndetse n’ibiziriho bikaba ari ibikorwa bye.
Izo mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube channel ikurikirwa n’abantu miliyoni enye, konti ya TikTok ikurikirwa n’abarenga miliyoni 12, ndetse na Instagram ikurikirwa n’abarenga miliyoni ebyiri.


