Perezida Kagame aratanga ikiganiro mu nama ya AI for Good Global Summit 2026 I Genève

25 0

Perezida Paul Kagame yageze i Genève mu Busuwisi, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya AI for Good Global Summit 2026, izahuza abayobozi b’ibihugu, abahanga mu ikoranabuhanga, abayobozi b’ibigo bikomeye n’abafatanyabikorwa batandukanye bagamije kurebera hamwe uruhare rw’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) mu iterambere ry’Isi.

Perezida Kagame biteganyijwe ko aza gutanga ijambo nyamukuru rifungura ku mugaragaro iyi nama, ndetse anakore umuhango wo gutangiza ku mugaragaro AI for Good Global Commission.

Muri uwo muhango, arafatanya na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze sosiyete ya Salesforce, usanzwe ari umwe mu bayobozi b’iyi komisiyo. Haraba harimo kandi Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), Perezida Halla Tómasdóttir wa Iceland na Perezida Alar Karis wa Estonia.

Iyi nama itegurwa ku bufatanye bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) na Guverinoma y’u Busuwisi, ikaba y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Unlocking AI’s Potential to Serve Humanity”, bishatse kuvuga “Gufungura ubushobozi bw’ubwenge buhangano kugira ngo bukorere inyungu z’ikiremwamuntu.”

Abitabiriye iyi nama baraganira ku buryo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryakwifashishwa mu gukemura ibibazo byugarije Isi, guteza imbere ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, itumanaho n’izindi nzego z’ingenzi, hagamijwe ko iri koranabuhanga rikomeza gukorera inyungu z’abaturage bose.

Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe guteza imbere ikoreshwa rya AI ni gahunda yo ku rwego rwo hejuru ihuza abayobozi barenga 40 baturuka muri za Guverinoma, ibigo by’ubucuruzi n’ibigo mpuzamahanga, bagamije gutanga ibisubizo ku bibazo bya tekiniki, ubukungu, imibereho na politiki bijyanye n’ikoreshwa ry’iri koranabuhanga.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *