Bushali yahishuye impamvu adakunda kuririmba ibice bya The Ben na Bruce Melodie Igitangaza mu bitaramo

40 0

Umuraperi Bushali  ukunzwe kwiyita Bushido  yahishuye ko kuba adakunze kuririmba ibice bya The Ben na Bruce Melodie mu ndirimbo bahuriyemo atabiterwa no kutabiha agaciro, ahubwo ari uburyo bwihariye yahisemo gukoresha iyo ari ku rubyiniro.

Uyu muraperi yongeye kubigarukaho nyuma yo kwitwara neza mu gitaramo cya gatanu cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye kuri Stade ya Nyagatare ku wa 18 Nyakanga 2026, aho yasusurukije imbaga y’abakunzi b’umuziki n’indirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Kurura’, ‘Ku Gasima’, ‘Umwirabura’, ‘Kamwe’ na ‘Meterese’.

N’ubwo muri Nyagatare hari imbeho ikomeye yatumye bamwe mu bitabiriye igitaramo bifubika, abafana ba Bushali bakomeje kuririmbana na we no kumwereka urukundo rudasanzwe. Nyuma ya “Meterese”, yahamagaye Kankadem ku rubyiniro baririmbana indirimbo yabo nshya “Buguma”, ikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Kinyatrap.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuva ku rubyiniro  mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival I Nyagatare  Bushali yabajijwe impamvu mu bitaramo adakunda kuririmba ibice bya The Ben na Bruce Melodie mu ndirimbo bakoranye. Yasobanuye ko aririmba izo ndirimbo zose, ariko iyo ageze ku bice by’abo bahanzi ahitamo kubicecekesha.

Yagize ati: “Ndaziririmba nagera kuri ‘Verse’ zabo nkabakakuramo. Kuko ari izanjye ndaziririmba, nagera kuri ‘Verse’ zabo nkazimya amajwi yabo.”

Bushali yakoranye na The Ben indirimbo “Muruturuturu”, mu gihe na Bruce Melodie bahuriye ku ndirimbo “Ibere”. Zombi zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, n’ubwo kugeza ubu zitigeze zikorerwa amashusho.

Uyu muraperi yigeze gutangaza ko impamvu ayo mashusho atigeze akorwa ari uko atabashije kubona aba bahanzi bombi mu gihe yari yarateguye uwo mushinga. Nubwo bimeze bityo, izi ndirimbo zagaragaje ko Kinyatrap ishobora guhuza neza n’izindi njyana zikunzwe mu Rwanda, ndetse Bushali akomeza kwemeza ko ari umwe mu bahanzi bafite ubushobozi bwo gususurutsa imbaga mu bitaramo bikomeye.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *