Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Bill Gates uri mu rugendo mu Rwanda

44 0

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates, washinze akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Gates Foundation, baganira ku gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ubuzima, ubuhinzi, ubwenge buhangano n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

Ibiganiro byabaye mu ijoro ryo ku wa 20 Nyakanga 2026, ubwo Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba intambwe igihugu kimaze gutera mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Mu butumwa bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Bill Gates baganiriye ku kongera no gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Gates Foundation.

Bwagize buti “Baganiriye ku kongerera gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Gates Foundation harimo kwihutisha ubufatanye mu buzima, iterambere ry’ubuhinzi, Ubwenge Buhangano n’ibikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga mu guteza imbere iterambere ry’u Rwanda.”

Muri uru ruzinduko, Bill Gates yabanje gusura uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana. Yanasuye kandi Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n’umwe mu Bajyanama b’Ubuzima, kugira ngo asobanukirwe n’imikorere y’urwego rw’ubuzima kuva ku rwego rw’umudugudu.

Bill Gates kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside zihashyinguye, anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 32.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gates yishimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera n’uburyo rwongeye kwiyubaka nyuma y’ibyo rwanzuzemo.

Yagize ati: “Biratangaje cyane kubona uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi rukaba ruri kubaka igihugu gikomeye. Uru rwibutso ni ingenzi cyane mu gukomeza kuzirikana no kubungabunga amateka y’abazize Jenoside.”

Mbere y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Bill Gates yari yatangaje ashishikajwe no kureba uburyo igihugu kiyubatse mu nzego nzego zitandukanye no gushyira mu bikorwa gahunda zigera ku baturage.

Yavuze ko kuva mu 2000, impfu z’abana b’Abanyarwanda batarageza ku myaka itanu zagabanutseho 80%, mu gihe impfu z’abagore ziterwa n’ibibazo byo gutwita no kubyara zagabanutseho 85%.

Binyuze muri Gates Foundation, Bill Gates ashyigikiye gahunda y’u Rwanda yo gukoresha ubwengwe buhangano AI, mu kwita ku buzima bw’ababyeyi no kuvura indwara, aho binyuze muri gahunda nka Horizon 1000, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bigerageza ibi bikoresho mu mavuriro y’ibanze.

Horizon 1000 ni gahunda y’ikoranabuhanga rya AI, igamije kunganira abaganga no kunoza serivisi z’ubuvuzi mu mavuriro y’ibanze. Yatangiye igeragerezwa mu Rwanda, ikaba ifite intego yo kugeza ibi bikoresho ku bigo by’ubuvuzi 1.000 muri Afurika (uhereye mu Rwanda) bitarenze umwaka wa 2028.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *