HARMONY ENTERTAINMENT ni kampani ije gutanga serivise zitandukanye kubantu bashaka gukodesha ibyuma bya muzika biri ku rwego rwo hejuru bivuga neza cyane kandi bikaba bigezweho muri iki gihe.
Iyi kampani ije gutanga serivise nyinshi cyane dore ko banakorera ababagana ibizwi ku izina rya Protocol mu ndimi z’amahanga kuburyo iyo ubagannye baguha abasore n’inkumi bagakora service mu bukwe no mubindi birori bitandukanye kinyamwuga babikora nk’abakorera.
HARMONY ENTERTAINMENT ifite udushya twinshi cyane ikorera abayigana dore ko banafite Live Band iririmba mu birori bitandukanye no mu tubari dutandukanye bakabasha gushimisha abakiriya bitewe n’ubuhanga bafite mu kuririmba indirimbo zitandukanye zo ku Isi yose bakanagira abazi gukirigita inanga yewe n’abavuza inanga babikora gusumbya abazungu ndetse n’abacuranga Piano babikora batarebaho bitewe n’ubuhanga bafite buhambaye.
Batekereje ku bintu byose bikenerwa umunsi kuwundi dore ko banafotora abantu bakabarema bitewe n’ibikoresho bafite bigezwe. Si ugufotora gusa banafata amashusho ku buryo iyo uyarebye ubona ateye amabengeza ukibaza uko bayatunganyije bikakuyobera.
Ni Ekipe Nini irimo abasore n’inkumi bishyize hamwe kugira ngo bajye bashimisha buri wese ubagannye bitewe na service runaka aba ashaka ko bamukorera kandi bakabikora nk’abikorera.
Umukiriya wese ubagannye bamwakirana akanyamuneza ndetse bakabikora nk’ibyabo dore ko ibiciro byabo baca ababagana biba bitari hejuru cyane ugereranyije n’abandi batanga service nkizo bakora kandi twabatangariza ko iyo ubagannye ukeneye service nyinshi bakugabanyiriza ku biciro.
Yewe ibintu bigezweho byose muri iyi minsi babikorera ababagana nko gusohora abageni birimo nko gutanga Dote babikora kinyamwuga kuburyo ubona babikora badahubuka cyangwa batajijinganya.
Banafite abasangiza b’amagambo aribo bazwi ku izina rya MC mu ndimi z’amahanga bizwi nka Man of Ceremony uvuga imisango mu bukwe abantu bagataha bishimye cyane yewe n’uyu MC no mu tubari abikora kinyamwuga abaje bagatahana ibyishimo n’umunezero.
HARMONY ENTERTAINMENT ifasha abantu batandukanye baba bashaka gukodesha imodoka zitandukanye ku biciro bidahanitse kandi bagabanyiriza ushaka imodoka igihe kirekire.
Ubu twabatangariza ko uwashaka zimwe muri service nyinshi batanga ko ashobora kubahamagara kuri +250788982559 iyi nimero inaba kuri whatsApp naho yabandikiraho.



