BABYEYI MWIHUTIRE KWANDIKISHA ABANA BANYU MURI WISDOM SCHOOLS RWANDA IMYANYA ITARASHIRA GUHERA MU ISHURI RY’INCUKE, ABANZA N’AYISUMBUYE

73 0

Ubuyobozi bw’Ishuri ritanga uburezi mpuzamahanga rya Wisdom Schools Rwanda, Ubu bwamaze gushyira hanze amatangazo amenyesha ababyeyi bose batandukanye baba abo mu Rwanda no hanze yarwo ko bifuza abana babo bafashwa kumenya impano zabo n’icyo baremewe n’Uwiteka Imana bituma bagira ikinyabupfura mu byo bakora kugira ngo bagere ku ntego, bahabwa uburezi butuma baba mpuzamahanga ko bazana abana babo muri Wisdom Schools Rwanda ifite amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu cyiciro cya mbere (O’level ) n’icya kabiri (A’level) mu mashami meza ya Sciences.

Mu kiganiro kirambuye www.kigalihit.rw yagiranye na Mwalimu NDUWAYESU Elie kuri iki cyumweru tariki 26 Nyakanga 2026, yasabye ababyeyi kumenya guhitamo neza ikigo cyigisha neza, asaba ko abashaka gutegurira abana babo kuzabona amahirwe yo kujya kwiga muri Kaminuza zo hanze y’u Rwanda n’amashuri makuru mpuzamahanga mu bihugu bya USA, Canada, Australia, UK n’ahandi, bazana abana babo muri Wisdom Schools Rwanda.

Umuyobozi wa Wisdom schools Rwanda Bwana NDUWAYESU Elie ukundwa cyane n’abanyeshuri, Ababyeyi ndetse n’abarimu

Bwana NDUWAYESU Elie yavuze ko uretse amashuri y’incuke n’abanza, bafite icyiciro rusange cy’ayisumbuye ndetse n’icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye mu mashami ya: Associate Nursing Program, Accounting, Technical Secondary School ( TSS/TVET): Multimedia, Food and Beverage Operations, Soft ware and Internet Operations. Muri macye bakaba bafite amashami (Combinations) yose ya Sciences uko ari arindwi.

Tumubajije ibanga bakoresha kugira ngo bagere ku ntsinzi ihanitse (100%) nk’uko byagenze mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PNLE) ndetse n’ibisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye mu mwaka wa 2024/2025, Mwalimu Nduwayesu Elie muri uyu mwaka tuvuze haruguru ko aribwo babonye umwana wa mbere wagize 99,4% abandi bose bagira 100% mu mitsindire akomeza avuga ko ibanga barikura mu gukorera hamwe nk’ikipe (Team work), bagahora bafasha abana ari nako babatoza umuco wo kwiremamo icyizere bityo bagakurana intsinzi muri bo ariko atari ku cyizere gusa ahubwo banuzuye kubera impamba ihagije bahabwa n’abarezi bari ku rwego mpuzamahanga.

Kubera ubudasa bamaze kugira ku rwego mpuzamahanga, Wisdom Schools Rwanda bamaze igihe kinini bemerewe n’Umuryango w’Abanyamerika ‘College Board’ umaze imyaka 122 uhuza amashuri makuru na za Kaminuza zikomeye hirya no hino ku Isi ndetse n’amashuri yisumbuye, ubu abarangiza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6) bakaba bemerewe gusaba bakayigamo, aho bifashisha Code 392605, kubera ko iyo bakubajije bashyiramo iyi kode bakabona ari WISDOM SCHOOLS RWANDA bagahita bakubaza amanota, basanga ari meza banaguha buruse kuko urwego rw’ibyo biga ari mpuzamahanga.

Kugira ngo Wisdom Schools Rwanda bemererwe kwinjira muri uyu muryango mpuzamahanga w’abanyamerika uhuza amashuri makuru na Kaminuza zikomeye ku Isi ndetse n’amashuri yisumbuye, ‘College Board’, habanje imyaka itatu yo gusuzuma ubumenyi butangirwa muri Wisdom Schools Rwanda, bamaze kubona ko ari mpuzamahanga babemerera kujya bakira abanyeshuri babo mu mashuri makuru na Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Canada ndetse n’Ubwongereza.

Wisdom Schools ni urukomatane rw’amashami yibarutswe na Wisdom School Musanze ari naho hari icyicaro gikuru mu RWANDA yatangiye mu mwaka wa 2008.

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya itanga uburezi bufite ireme ntagereranywa ku mashami yayo ari hirya no hino mu gihugu ariyo: Musanze, Rubavu, Nyabihu, Muyumbu, Fumbwe, Kabarore, Kiramuruzi, Nyamasheke, Ngororero, Rubengera, Kanzenze, Runda, Kayonza, Burera na Susa
aho abana ba Wisdom Schools Rwanda ubabwirwa n’indangagaciro zuje umuco nyarwanda, isuku, kudidibuza indimi mpuzamahanga nk’icyongereza, igifaransa n’igishinwa kimaze kuba umwihariko wabo.

Babyeyi beza dukunda cyane, twabibutsa ko Wisdom Schools Rwanda umwaka ushize wa 2025 umwana wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu yavuye muri Wisdom School ya Musanze n’amanota 99,4%.

Imyanya ihari mu mashuri yisumbuye ni :S1-S3 ndetse na S4-S6 mu mashami ya: Sciences, Software Development, Accounting na Associate Nursing Program ( Igiforomo).

Tunabibutsa ko Wisdom schools Rwanda iharanira ko umwana wese agira uburere n’uburezi bimutegurira kuba mpuzamahanga ( Global Citizens) binyuze mu mikoranire na za Kaminuza mpuzamahanga.

Gusa nanone, twabatangariza ko nyuma ya S6 muri Wisdom Schools Rwanda hari amahirwe menshi yo kwiga muri Kaminuza nyinshi zo hanze, zitanga na Bourses bitewe n’amanota umwana afite.

Dusoza twabatangariza ko ababyeyi bashaka kwandikisha abana babo muri Wisdom School Rwanda ko birimo gukorerwa ku mashami ya Wisdom Schools Rwanda mu gihugu hose nuwaba ashaka kumenya amakuru arambuye twamushishikariza guhamagara kuri: +250788625932 na +250788478469.

Wisdom schools Rwanda ni Ishuri ryiza cyane ritanga uburere
Umunyeshuri uhasoreza amashuri ahava ari intyoza muri byose twongeyeho n’ikinyabupfura

Umunyeshuri wiga muri Wisdom schools Rwanda arya neza kdi agahorana itoto

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *