Uyu mushinga watangiye mu Ukwakira 2024, ugamije guteza imbere serivisi z’isuku zigezweho kandi zirambye, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Igihugu yo kwimakaza isuku kuri bose kandi hose.
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 33 z’imyanda itabora ku munsi na meterokibe 62 z’imyanda yoroshye, cyane cyane iyiva mu bwiherero (faecal sludge) ku munsi.
Nirwuzura, ruzagira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Ruzajya kandi rutunganya imyanda ibora n’itabora ikusanywa mu Turere twa Musanze, Nyabihu, Burera na Gakenke.


