GICUMBI: Hangijwe inzoga zitujuje ubuzirange zifite agaciro ka miliyoni zisaga 40

34 0

Mu Karere ka Gicumbi hamenwe inzoga zitujuje ubuziranenge zafashwe mu mirenge itandukanye, aho inzoga izo mu macupa afunze zifite agaciro ka miliyoni 15,904,800 Frw, hakiyongeraho litiro 30,000 z’inzagwa zitemewe zifite agaciro ka miliyoni 25 Frw.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama 2026, ku biro by’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere, abaturage ndetse n’inzego z’umutekano

Mu nzoga zamenwe harimo izizwi cyane mu baturage nka K Vant, Kiwingu, Rabiant, Mambo na Speranza, ndetse n’izindi nzoga zashyirwaga mu macupa mato zizwi nk’urwagwa.

Inzoga zafashwe zifite agaciro ka miliyoni zisaga 40 Frw

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko inzoga zitemewe zangijwe zigera kuri litiro 13,096, zifite agaciro ka 15,904,800 Frw, habarwa ku giciro cyo ku kiranguzo.

Yavuze ko hari n’izindi nzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’inzagwa zakusanyijwe, na zo zikamenwa nyuma yo gupimwa bigasangwa zitujuje ubuziranenge.

Ati: “Inzoga zitemewe zangijwe zigera kuri litiro ibihumbi 13 na 96, zifite agaciro ka miliyoni 15,906,800 Frw tubaze ku kiranguzo.

Hari n’izindi nzoga twari twakusanyije zizwi nk’inzagwa, twamenye ko zaturukaga ku ruganda rwitwa Akiwacu rwengaga inzoga, na zo twarapimye dusanga zitujuje ubuziranenge. Ubwo na zo tubaze agaciro kazo, urumva ko bigera kuri miliyoni 40. Ariko na none ibi ni ibikorwa bigikomeza kuko hari ibyakozwe ndetse hari n’ibyo tugikomeza gukora, tugamije gukomeza kubikumira.”

Abaturage basabwe gutanga amakuru

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe igihe babonye inzoga zishobora guteza ikibazo ku buzima bw’abazinywa bazizana kugira ngo zikusanywe, aho kuzihisha cyangwa gukomeza kuzigurisha.

Mayor Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko hari bamwe mu bagiye kuzishyikiriza ubuyobozi nyuma yo kubanza kubigiramo ubushake buke, asaba abacyizifite ko bazitanga.

Yaburiye kandi ko umuntu uzafatwa akomeza guhisha cyangwa gucuruza inzoga zitemewe ashobora guhanwa hakurikijwe amategeko.

Inzoga zitujuje ubuziranenge zishobora guteza ibibazo ku buzima
Iki gikorwa kibaye mu gihe abaturage hirya no hino bagiye bagaragaza impungenge ku nzoga z’inkorano n’izindi zitandukanye zitujuje ubuziranenge, bavuga ko zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abazinywa.

Bamwe mu baturage bavuga ko izo nzoga zagiye zishuka abantu kubera ko akenshi zaguraga amafaranga make, bigatuma cyane cyane urubyiruko ruzinywa ku bwinshi.

Ku rundi ruhande, inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyobwa zimaze igihe zisaba ko inzoga zitanyuze mu igenzura rikenewe zivanwa ku isoko.

Mu mpera z’iki cyumweru, Rwanda FDA yatangaje ko hari inzoga zakuwe ku isoko kubera kutujuza ubuziranenge, isaba ko zifatwa zikavanwa aho zicururizwa.

Igikorwa cyabereye mu Murenge wa Byumba ni kimwe mu bikorwa bigamije gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza no gukumira ko inzoga zitemewe zikomeza kugera ku baturage.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwagaragaje ko ibikorwa byo gushakisha no gukusanya inzoga zitujuje ubuziranenge bigikomeje, kandi ko abaturage bakwiye kugira uruhare mu gutanga amakuru ku nzoga bakeka ko zishobora kuba zitujuje ubuziranenge.

Related Post

Umuryango wa Bobi Wine wahunze Igihugu

Posted by - February 19, 2026 0
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yatangaje ko umugore we n’abana bahunze igihugu” kubera ubugizi bwa nabi bakorerwaga n’inzego…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *