Rj The Dj agiye kwizihiriza imyaka 20 amaze mu muziki muri Paddock Lounge i Kigali

105 0

RJ The DJ, amazina ye nyakuri ni Romeo George Bangula cyangwa Romy Jons, ni umwe mu ba DJ bazwi cyane muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba agiye kwizihiriza ibirori by’imyaka 20 amaze mu kazi ko kuvaga imiziki muri Paddock Lounge I Kigali .

RJ The DJ, Yavutse i Dar es Salaam ku wa 16 Kanama 1987 cyangwa 198 Azwi cyane nk’umu-DJ wihariye wa Diamond Platnumz ndetse akaba yaranabaye umunyamakuru wa radio na televiziyo muri Clouds Media mbere yo kwinjira cyane mu muziki.

RJ The DJ yatangiye urugendo rwe mu myidagaduro nk’umunyamideli agaragara muri video z’indirimbo, harimo iya “Mbagala” ya Diamond Platnumz.

Mu 2006 ni bwo yatangiye gukora akazi ko kuvanga imiziki (DJ), aza kubikuramo izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Nubwo afitanye isano na Diamond Platnumz, yakomeje gukora nk’umu-DJ wigenga ndetse aza kujya acuranga mu bitaramo bikomeye hirya no hino ku Isi.

Azwi kandi nk’umwe mu bayobozi bakomeye ba WCB Wasafi, aho yakoze nk’umuyobozi wa muzika kuri Wasafi TV na Wasafi FM ndetse aba vice president wa label ya WCB Wasafi.

 

Mu 2020 yasohoye album ye ya mbere yise “Changes”, yakoranyeho n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika nka Rayvanny, Marioo, Vanessa Mdee, Jose Chameleone, Khaligraph Jones ndetse na Morgan Heritage.

Uretse kuba DJ, RJ The DJ yaninjiye mu gukina filime na series za televiziyo, aho yamenyekanye cyane muri series ya “Jua Kali” yakinnyemo ari “Bill Junior”.

Mu Rwanda na ho yarakunzwe cyane kubera gukorana na Diamond Platnumz ndetse no kugaragara mu bikorwa bitandukanye bya muzika byahuje Tanzania n’u Rwanda.

Yagiye anitabira ibitaramo bikomeye byabereye i Kigali harimo n’ibijyanye na BAL ndetse n’ibitaramo bya The Ben.

Kurubu amakuru yizewe atugeraho nuko RJ the DJ agiye gutaramira i kigali mu birori byo kwizihiza imyaka 20 amaze akora akazi kubu Dj aho biteganyijwe ko azazana na Diamond Platnumz muri ibyo birori mu gihe nawe azaba afite igitaramo i kigali .

Nkuko abari gutegura ibyo birori byo kwizihiza imyaka 20 RJ tHe Dj amaze muri ako kazi biteganyijwe ko kizabera muri Paddock Lounge ku kicukiro akaba ari hamwe mu hakunzwe cyane gusohokera abasirimu n’abakunzi ba muzika mu kigali.

Biteganyijwe ko nyuma y’icyi gitaramo cya Diamond Platnumz i Kigali  tariki ya 29 Kanama 2026 RJ THe Dj azakorera after Party ihuriyemo n’ibirori bye byo kwizihiza imyaka 20 mubu Dj muri Paddock Lounge aho yatangaje ko ahishiye byinshi abakunzi be bo mu mugi wa kigali kandi yifuza kuzagirana nabo ibihe byiza cyane .

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *