Rwandair yakiriye indi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200

3 0

Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yishimiye ko  yabonye indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus A330-200, ikazunganira izindi isanganywe mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu.


Iyo ndege yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere italiki 24, Kanama, 2026.


Kuri X, RwandAir yanditse ko iyo ndege izaba ubundi buryo bwo kunoza serivisi no guhuza Abanyarwanda n’isi binyuze mu ngendo zo mu kirere.


Andi makuru ni uko hari izindi ndege enye zo muri ubu bwoko ikigo RwandAir kizagura mu minsi iri imbere, zikazarushaho kuyongerera ubushobozi bwo gutwara abantu n’ibintu mu byerekezo binyuranye ikoreramo n’ibyo iteganya.


Iyi ndege ni iya mbere muri eshanu RwandAir iteganya kugura mu rugendo rwayo rwo kwagura ibikorwa byayo no kongera ibyerekezo iganamo.


Airbus A330-200 ifite ubushobozi bwo gutwara imizigo ingana na metero kibe 109,10, ikagira uburebure bwa metero 58,37; amababa afite umurambararo wa metero 60,30 kandi ishobora guhaguruka ipima toni zigera kuri 242.


Kugeza ubu, indege za Rwandair zikorera mu bihugu bya Afurika, u Burayi, Aziya, Amerika n’Uburasirazuba bwo Hagati.


Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere, harimo ko mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, hazongerwa ibyerekezo RwandAir iganamo.


Bikazajyanirana no kwiyongera k’umubare w’abagenzi bakorana na RwandAir ku buryo umubare wazikuba kabiri.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *