Yagerageje kwiyahura! Vestine yavuze agahinda yatejwe na Idrissa Ouedraogo
Mu ibaruwa ndende yashyize hanze kuri uyu iki Cyumweru, Ishimwe Vestine yavuze ko akigera mu rugo yasanzeyo amahano ariko aryumaho ntangire umuntu abibwira kuko yasomaga Bibiliya ikamubwira ko urukundo rwihanganira byose.

Yavuze ko ibyo bintu byamurenze bigera aho atekereza kwiyahura inshuro nyinshi akaruhuka ibyo bibazo, gusa Imana igakoresha izindi nzira ikamubuza.
Yakomeje avuga ko Idrissa Ouedraogo yagerageje kumutandukanya n’umuvandimwe we Kamikazi Dorcas baririmbana, gusa ntibyashoboka.
Yashatse kumubuza kujya mu bitaramo, kujya muri studio ndetse amutandukanya n’abamureberera inyungu mu muziki, byose abikora agamize kumuzimya mu muziki.
Nyuma yo kubona ibyo byose byanze, Idrissa yatangiye kuvuga ko Murindahabi Irene ari we wateye inda Ishimwe Vestine.
Ibi byatumye ahunga ajya kubyarira muri Canada, yirinda kwereka umwana Idrissa Ouedraogo kuko bari mu gihe cy’amakimbirane, ahitamo gutegereza akazamwereka umwana agahenge kabonetse.
