Danny Vumbi yateguje alubumu ya Gatanu yise Amikoro

10 0

Umuhanzi Nyarwanda Semivumbi Daniel uzwi cyane nka Danny Vumbi, uri mu bahanzi bamaze imyaka myinshi  bagira uruhare mu guteza imbere umuziki Nyarwanda, agiye gushyira hanze album nshya yise ‘Amikoro’, umushinga mushya ategura kugeza ku bakunzi b’umuziki we.

Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda, by’umwihariko binyuze mu ndirimbo zirangwa n’ubutumwa, amagambo yiganjemo ubuzima bwa buri munsi ndetse n’imiririmbire ihuza injyana zitandukanye.

Ku mbuga zitandukanye zinyuzwaho indirimbo z’abahanzi batandukanye Danny Vumbi agaragazwa nk’umuhanzi w’umuhanga  ndetse afite indirimbo nyinshi zimaze kumenyekana mu bakunzi b’umuziki.

Mu myaka ishize, Danny Vumbi yagiye ashyira hanze ibihangano bitandukanye birimo ‘Ni Danger’, ‘Umugozi’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Urukundo Rwambere’, ‘Uwanjye’, ‘Yibare’ n’izindi.

Album ‘Amikoro’ ije nk’undi mushinga ukomeye mu rugendo rw’umuziki rwa Danny Vumbi. Izina ryayo ubwaryo rifite igisobanuro gikomeye kuko ‘amikoro’ asanzwe yerekeza ku bushobozi cyangwa umutungo umuntu afite, bityo abakunzi b’umuhanzi bakaba bategereje kumenya ubutumwa nyirizina yashyize muri uyu mushinga.

Danny Vumbi kandi azwiho kwandika no kuririmba ku buzima busanzwe, urukundo ndetse n’ibibazo abantu bahura na byo mu buzima .

Mu ndirimbo danny Vumbi  yaditse zigakundwa  cyane hano mu Rwanda  harimo Agatege” ya Charly na Nina, “Ntundize” ya Bruce Melodie, “Ntibisanzwe” ya King James, “Ku Ndunduro” ya Social Mula, “Igikuba” ya Oda Paccy ni zindi  nyinshi

Ibindi  bimushyira  mu bahanzi b’abahanga dufite  mu Rwanda  n’ndirimbo ze zagiye zimufasha gukomeza kwegera abakunzi b’umuziki, haba mu Rwanda ndetse no ku bakurikira umuziki Nyarwanda hanze y’igihugu.

Muri uyu mushinga mushya, abakunzi be bategereje kubona isura nshya y’umuziki we, ndetse n’indirimbo zishobora gukomeza kongera izina rye mu ruhando rw’abahanzi Nyarwanda kabone ko kuri  iyi  alubumu hazaba harimo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka Mico The Best ,Davis na Afrique .

Kugeza ubu amakuru atugeraho  n’uko alubumu “Amikoro “izajya hanze  tariki  30 nzeri  2026 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *