Umuhanzi Nyarwanda Semivumbi Daniel uzwi cyane nka Danny Vumbi, uri mu bahanzi bamaze imyaka myinshi bagira uruhare mu guteza imbere umuziki Nyarwanda, agiye gushyira hanze album nshya yise ‘Amikoro’, umushinga mushya ategura kugeza ku bakunzi b’umuziki we.
Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda, by’umwihariko binyuze mu ndirimbo zirangwa n’ubutumwa, amagambo yiganjemo ubuzima bwa buri munsi ndetse n’imiririmbire ihuza injyana zitandukanye.
Ku mbuga zitandukanye zinyuzwaho indirimbo z’abahanzi batandukanye Danny Vumbi agaragazwa nk’umuhanzi w’umuhanga ndetse afite indirimbo nyinshi zimaze kumenyekana mu bakunzi b’umuziki.
Mu myaka ishize, Danny Vumbi yagiye ashyira hanze ibihangano bitandukanye birimo ‘Ni Danger’, ‘Umugozi’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Urukundo Rwambere’, ‘Uwanjye’, ‘Yibare’ n’izindi.
Album ‘Amikoro’ ije nk’undi mushinga ukomeye mu rugendo rw’umuziki rwa Danny Vumbi. Izina ryayo ubwaryo rifite igisobanuro gikomeye kuko ‘amikoro’ asanzwe yerekeza ku bushobozi cyangwa umutungo umuntu afite, bityo abakunzi b’umuhanzi bakaba bategereje kumenya ubutumwa nyirizina yashyize muri uyu mushinga.
Danny Vumbi kandi azwiho kwandika no kuririmba ku buzima busanzwe, urukundo ndetse n’ibibazo abantu bahura na byo mu buzima .
Mu ndirimbo danny Vumbi yaditse zigakundwa cyane hano mu Rwanda harimo Agatege” ya Charly na Nina, “Ntundize” ya Bruce Melodie, “Ntibisanzwe” ya King James, “Ku Ndunduro” ya Social Mula, “Igikuba” ya Oda Paccy ni zindi nyinshi
Ibindi bimushyira mu bahanzi b’abahanga dufite mu Rwanda n’ndirimbo ze zagiye zimufasha gukomeza kwegera abakunzi b’umuziki, haba mu Rwanda ndetse no ku bakurikira umuziki Nyarwanda hanze y’igihugu.
Muri uyu mushinga mushya, abakunzi be bategereje kubona isura nshya y’umuziki we, ndetse n’indirimbo zishobora gukomeza kongera izina rye mu ruhando rw’abahanzi Nyarwanda kabone ko kuri iyi alubumu hazaba harimo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka Mico The Best ,Davis na Afrique .
Kugeza ubu amakuru atugeraho n’uko alubumu “Amikoro “izajya hanze tariki 30 nzeri 2026

