Ha mbere, abagabo benshi bajyaga gukora kure basize abagore n’imiryango yabo, abagore babwirwaga guca imyeyo kugirango bibarinde irari ryo guca inyuma abagabo babo.
Igice gikururwa ku mugore mu gihe cyo guca imyeyo, ubusanzwe kireshya na 3cm-4cm, kikagira nerves zifasha kumva ubushagarira n’ubushake mu gihe cyo gutera akabariro.
Gukurura icyo gice wongera uburebure bica intege izo nerves bigatuma ubwo bushagarira bigabanyuka ndetse n’ubushake bukagabanyuka.
Guca imyeyo byakorwaga muri icyo gihe, icyo byakoraga byari kugabanya ubushake ku bagore.
Mu gihe uzahura n’abantu bavuga ko guca imyeyo bifasha mu kubyara cga ko bifasha mu mibonano mpuzabitsina aho igitsina cy’umugabo gifatwa neza.
Ibi byose abakoloni babibwiraga abakurambere bacu kugirango bibabuze kugira ubushake mu gihe abagabo babo badahari. Ahubwo biragoye ku bagore baciye imyeyo kuba banyurwa mu gikorwa bakarangiza.
