Umuraperi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Ross, yatawe muri yombi n’abapolisi bo mu gace ka Miami Beach muri Florida, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa ryo mu rugo ririmo gukubita uwahoze ari umukunzi
Rick Ross, amazina ye nyakuri akaba ari William Leonard Roberts, yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, ahita ajyanwa muri gereza ya Turner Guilford Knight Correctional Center iri muri West Miami-Dade. Amakuru atangazwa n’urwego rw’amagereza agaragaza ko yatawe muri yombi ahagana saa 6:10 za mu gitondo.
Uyu muraperi w’imyaka 50 akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo gukubita umuntu akanamuniga aho ibyo byaha byombi byashyizwe mu cyiciro cy’ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa ryo mu rugo.
Nyuma yo gutabwa muri yombi inyandiko z’urukiko zatangaje ko ibyo byaha aregwa zivuga ko yacibwa amande y’ibihumbi 6000 by’amadorali ,aho icyaha cyo gukubita azagitangaho ibihumbi 5000 by’amadorali naho icyo kuniga cyo agacibwa 1000
Nkuko amakuru akomeza bivuga Rick Ross afite umwunganizi mu mategeko witwa Bradley Horenstein uzamufasha mu kuburana urubanza rwe rw’ibanze ruteganyijwe ku wa 22 Ukwakira 2026.
Nubwo Rick Ross yatawe muri yombi ntiharatangazwa neza ibisobanuro by’ibyatumye atabwa muri yombi ndetse n’ibyaha akurikiranyweho birimo aho yabikoreye ndetse nuwo bavuga ko yahohoteye
Ibi bivuze ko amakuru arambuye ku byabaye agitegerejwe, kandi ibirego bishinjwa Rick Ross bikiri mu rwego rw’ibirego byatanzwe mu gihe iperereza n’imigendekere y’urubanza bikomeje.
Bamwe mubakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare bakomeje kubihuza n’uko uwahoze ari umukunzi we Jazzma Kendrick amushinje kumukorera ihohoterwa rishingiye ku mubiri .
Uyu mukobwa w’imyaka 39 wahoze akundana na Rick Ross mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 26 Nzeri 2026 yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze akavuga ko uyu muraperi yamukuise ndetse akanamukomeretse ku munwa ,icyo gihe yanaangije abamukurikira amafoto y’ibikomere yatewe nibyo yakorewe
Kugeza ubu, ariko, ntiharamenyekana niba ibyo Kendrick yashinjaga Rick Ross bifitanye isano n’urubanza rwatumye atabwa muri yombi ndetse n’ubuyobozi bwa polisi ntiburashyira ku mugaragaro ihuriro hagati y’ibyo birego byombi.
Rick Ross na we ntabwo yari yatangaza ku mugaragaro ibisobanuro ku birego bya Kendrick cyangwa ku itabwa muri yombi rye ubwo aya makuru yasohokaga.
Rick Ross ni umwe mu baraperi bakomeye bo muri Amerika, akaba azwi cyane ku ndirimbo zirimo “Hustlin’”, ndetse akaba ari na we washinze kompanyi y’umuziki Maybach Music Group.
Uyu muraperi amaze imyaka isaga 20 afite umwanya ukomeye mu muziki wa Hip-Hop, aho ibikorwa bye bya muzika n’ubucuruzi byatumye aba umwe mu bahanzi bazwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
