Minisitiri Bizimana yashimiye itorero ADEPR rikomeje  gushyira imbere ibikorwa ubumwe bw’Abanyarwanda

4 0

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana yatangije Itorero ry’Abashumba ba ADEPR, rigamije gufasha Abapasitori gukomeza kubaka Umunyarwanda ukwiye kubana n’abandi mu bumwe, ubudaheranwa no gukunda Igihugu.

Iri torero rizamara iminsi itandatu ribera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba kiri mu Karere ka Burera kuva tariki ya 5 kugeza tariki ya 10 Ukwakira 2026, ryahuje abashumba 50 bagizwe n’abatozwa 38 n’abatoza 12, bose baturutse muri za paruwasi n’Intara zose za ADEPR mu Gihugu.

Muri iri torero, hazibandwa cyane kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, mu rwego rwo gufasha aba bapasitori gusobanukirwa ubumwe bw’Abanyarwanda, amateka y’u Rwanda, urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no kwongerera ubushobozi amatorero mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe kandi rutekanye.

Minisitiri Bizimana, yashimiye ADEPR ku bikorwa byiza by’iterambere n’isanamitima ifatanya na Leta y’u Rwanda, abaganiriza ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu kubaka u Rwanda.  

Minisitiri Dr. Bizimana yashimiye itorero ADEPR ryafashe iya mbere mu gushyira mu bikorwa ubumwe bw’Abanyarwanda, ryambura ubushumba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, ananenga abakinangira, bakingira ikibaba abagize urwo ruhare.

Yagarutse ku ruhare rw’amadini mu isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu gihe cy’umwaduko wayo mu Rwanda, agaragaza imiterere y’irondabwoko abazungu binjije mu Banyarwanda n’uburyo abanyapolitiki bigishijwe n’abakoloni barihaye imbaraga.

Yasobanuye uko ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu madini n’amatorero, agaragaza n’ibikorwa by’ihakana, n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi bikigaragara mu madini n’amatorero.

Dr. Bizimana yasabye abapasitori ba ADEPR kwisuzuma, kuzirikana inshingano bafite ku Gihugu, no kuba “bandebereho” mu bo bashinzwe, bakazageza ku bayoboke b’idini ubutumwa n’inyigisho Bakura muri iri torero.

ADEPR ni rimwe mu matorero afite abayoboke benshi mu Rwanda. Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022 ryagaragaje ko ADEPR yari ifite abayoboke 2,820,813, bangana na 21.3% by’abaturage b’u Rwanda. ADEPR ifite amatorero asaga 3,100 hirya no hino mu gihugu, rikaba ritanga umusanzu mu bikorwa by’ivugabutumwa, uburezi, ubuzima, isanamitima n’iterambere ry’abaturage.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *