Umuhanzi Umuhanzi Iradukunda Javan ukoresha amazina ya Javanix wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye yakoze mu bihe bitandukanye hano mu Rwanda yakebuye abasore b muri iyi minsi mu ndirimbo ye nshya “ Abahungu .
Inyi ndirimbo Abahungu ayishyize hanze nyuma yo gushyira hanze alubumuye nshya yise “ Way To Shine “ yahuriyeho n’abahanzi bakomeye nka Mr Nice mMr Kagame ,Racine na bandi benshi ba hano mu Karere .
Mu kiganiro na KIGALIHIT Javanix yadutangarije ko nyuma yo kwakirwa neza kw’alubumu ye yahisemo gukorera abakunzi be indi nirimb ibyinitse kugira ngo bazasoze umwaka mu byishimoo bafite indirimb ibyinitse
iri mu zizasohoka kuri Alubum ye nshya yitegura kumurikira abakunzi be mu minsi ya vuba yadutangarije ko yayikoze nyuma yo kubona uko abasore bo muri iyi minsi bitwara badashaka gukora ngo biteze imbere .
Abajijwe impamvu yahisemo kwita iyi ndirimbo “ Abahungu” yadusubije ko muri iyi minsi abahungu bo mu Rwanda basigaye bagaragaza ubunebwe bwinshi kandi bakaba bifuza kuba mu buzima buhenze mu gihe batabashije gukora kugira ngo babashe gutegura ejo habo heza kandi babone ibyo bifuza nta muntu ubasuzuguye kuko uwakoze neza ahabwa icyubahiro n’umuryango ndetse n’inshuti .
Ikindi yatubwiye ko ikindi yifuzaga gusaba abahungu gukora cyane kuko mu nkingi zifasha umuntu gutera imbere ku rubyiruko birusaba kugira intego yo gushaka ubumenyi no kwihangira imirimo no kudacika intege mu gihe ruhuye n’imbogamizi.
Javanix ni umuhanzi ufite ibindi bihangano byagiye bisohoka mu myaka yashize, birimo “Nzakagendana” yakoranye na Theo Bosebabireba, “BODY” na “Way to shine”.
Indirimbo “Abahungu” yongeye kugaragaza ko uyu muhanzi akomeje gushyira ingufu mu bihangano bishya muri uyu mwaka 2026.
Javanix mu gusoza yasabye Abakunzi bakomeza gukurikirana ibikorwa bye ku mbuga zicururizwaho umuziki no ku rubuga rwa YouTube.
Indirimbo Abahungu yanditswe na Javanix, Ikorwa na Producer :Maitre Dodian ,Evydecks naho inonosorwa na Bob Pro mu gihe amashusho akorwa na Dirroz Collin
Kanda Hano urebe indirimbo ABAHUNGU ya Javanix
