Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abatanga serivisi mbi mu bigo by’ubuvuzi bya Leta kizwi

1 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku bibazo by’imitangire ya serivisi mu bigo by’ubuvuzi bya Leta, agaragaza ko hari igihe serivisi mbi zihabwa abarwayi zishobora kugira ingaruka zikomeye, zirimo no gutakaza ubuzima.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko muri gahunda ya Meet the President, cyabereye muri BK Arena i Kigali, ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026.

Perezida Kagame yasabye abantu bahuye n’imitangire mibi ya serivisi z’ubuvuzi kutabyihanganira cyangwa ngo babiceceke, ahubwo bakabigeza ku nzego zibishinzwe kugira ngo bikurikiranwe kandi hafatwe ingamba zo gukosora ibitagenda neza.

Perezida Kagame yagaragaje ko bibabaje kuba ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi z’ubuvuzi gikomeza kugarukwaho, ariko ntihagire ibisubizo bifatika n’impinduka zigaragara mu mikorere.

Yagize ati: “Birababaje kubona iki kibazo duhora tugarukaho, ariko ntitubone ibisubizo bikwiye kandi nta mpinduka zigaragara mu mikorere.”

Mu kugaragaza uburemere bw’iki kibazo, Perezida Kagame yatanze urugero rw’umubyeyi wari utwite wo mu Karere ka Karongi, wimwe serivisi z’ubuvuzi, bikaza kurangira we n’umwana yari atwite bitabye Imana.

Yagaragaje ko ibibazo nk’ibi bidakwiye gukomeza kubaho, ashimangira ko hakenewe impinduka mu mikorere y’abatanga serivisi z’ubuvuzi, kugira ngo abarwayi bahabwe ubufasha bukwiye kandi ku gihe.

Yagaragaje ko kugira ngo ibibazo bikigaragara mu mitangire ya serivisi bikemuke, ari ngombwa ko abahura na byo babigaragaza, aho kubireka ngo bikomeze bigire ingaruka ku bandi baturage.

perezida Paul Kagame yagaragaje ko gukemura ibibazo by’imitangire mibi ya serivisi bisaba ubufatanye bw’abatanga serivisi, ubuyobozi bw’ibigo by’ubuvuzi n’abaturage, kugira ngo ibibazo bigaragazwe bihabwe ibisubizo bifatika kandi habeho impinduka zirambye mu mikorere.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *