Mu karere ka Musanze habaye umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II wabereye mu ishuri rikuru rya Ines-RUHENGERI.
Ubwo hizihizwaga uyu muhango, habanjirijwe igitambo cya Misa yo guhimbaza umunsi mukuru wa mutagatifu Yohani Pawuro wa II.
Uyu munsi uba umwanya wo kwibuka ubuzima n’ibikorwa by’uyu mutagatifu wayoboye Kiliziya Gatolika imyaka hafi 27, akaba yaramenyekanye cyane mu kwamamaza Ivanjili no gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango.
Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, amazina ye y’ubuto akaba yari Karol Józef Wojtyła, yavukiye i Wadowice muri Pologne ku wa 18 Gicurasi 1920. Yatorewe kuba Papa ku wa 16 Ukwakira 1978, aba Papa wa mbere ukomoka muri Pologne. Yatangiye ku mugaragaro ubutumwa bwe ku wa 22 Ukwakira uwo mwaka, ari na yo mpamvu Kiliziya Gatolika yagennye iyo tariki nk’urwibutso buri mwaka.
Mu myaka yamaze ayobora Kiliziya Gatolika, yakoze ingendo nyinshi mu bihugu bitandukanye, ashimangira ubutumwa bw’amahoro, ukwemera n’ubumwe bw’abantu. Yapfuye ku wa 2 Mata 2005, ashyirwa mu rwego rw’abahire mu 2011, maze atangazwa ko ari umutagatifu ku wa 27 Mata 2014 na Papa Fransisiko.
Uyu mutagatifu kandi afitanye amateka n’u Rwanda, aho yasuye iki gihugu mu 1990, INES-Ruhengeri yamugize umurinzi waryo mu rwego rwo gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ukwemera, uburezi n’imyitwarire myiza mu banyeshuri n’abakozi baryo.
