SA DRIP agarukanye indirimbo nshya “Driver” (Video)

21 0

Umuhanzi Byiringiro  Flavien  uzwi kw’izina ry’ubuhanzi nka SA Drip  wamenyekanye mu ndirimbo nka Ziri Cheap  na Nkopeza yakoranye na Ama G The Black  nyuma y’igihe kini atagaraga yahuje imbaraga  na Generous44  bakorana indirimbo nshya bise  Driver iri mu njyana ya Afrobeat

Uyu  musore  ukir muto mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu yamuganirije ku rugendo rwe muri muziki kuva yamenya ko afite impano  yo kuririmba .

Yagize  ati “ natangiye kumenya ko mfite impano y’umziki ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuyei Butare aho yahuye  n’umwarimu  wamufashije gukomeza guteza imbere impano ye  ari naho byaje kurangira yinjiye mu buhanzi nubwo urwo rugendo rutari rworoshye  yakomeje gukoresha inkufu ze zose kugira ngo arebe ko yazagera  ku nzozi ze .

 Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2019 aribwo  yabashije kujya muri Studio akora indirimbo ye ya mbere yise I love ariko bikaza kurangira itamenyekanye  kubera bya bibazo abahanzi bakizamuka  bahura nabyo by’ubushobozi buke, Ariko  ntiyacitse intege  yakomeje kugerageza ashyira hanze iya kabiri yise  Linda nayo bigenda  gutyo afata gahunda yo  kuba ahagaritse  umuziki mu gihe cy’Imyaka 4  yose adakora umuziki kubera icyo kibazo cy’ubushobozi.

Sa Drip  tumubajije  ku rugendo rwe  muri muzika nyuma  yo  kumara icyo gihe cyose adakora  yatubwiye ko ubu yishimira ko agarukanye ingufu nyinshi nyuma yo kubona  abamufasha mu rugendo rwe rushya mu muziki harimo  umugabo uzwi cyane  hano mu Rwanda kubera kompanyi ye  afite itegura ibirori bitandukanye  witwa Niyo Mix  wemeye kumufasha gukomeza  guteza imbere  impano ndetse  n’ababyeyi biyemeje kumuba hafi aho bashora  amafaranga atari make kugira indirimbo ze  z’amajwi  cyangwa mu mashusho zikorwe .

Ku bijyanye n’Indirimbo ye nshya  yise Driver  Sa Drip  yadutangarije ko ari indirimbo y’urukundo  ariko iri mu njyana ya  Afrobeat ikaba ivuga  ku muhungu  uba asaba umukunzi we ko yashaka umwanya bagahura bakaganira ndetse bakanishimana  ku rukundo  rwabo  ndetse n’imbere habo heza .

Tumubajije icyo yagendeyeho yifashisha  umuraperi Generous 44 umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe kinini  yadusubije ko  asanzwe ari inshuti kandi akaba ari umuhanga cyane mu myandikire n’imiririmbire  ye akaba aribyo yagendeyeho bigatuma indirimbo ye iba nziza  kandi anamushimira cyane ku  ruhare yagize ngo ibashe gusohoka .

Indirimbo Driver  ya Sa Drip na Generous  44 yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Tell Them  naho amashusho atunganywa na  Director Big Deal  , bambwikwa na Young C ,Ababyinnyi n’itsinda rya The Baddest na Dante mu gihe  Niyo Mix  ariwe wagize  uruhare mwikorwa  ryayo ryose

Facebook Comments Box

Related Post