Ibikorwa byo gusudira nibyo byatumye Goico ishya igatokombera – CIP BENSON NDEMEZO

47 0

Umukozi wo mu ishami ryo gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) muri Polisi y’u Rwanda, CIP Benson Ndemezo, yatangaje ko ibikorwa byo gusudira ari byo byateje inkongi y’umuriro iherutse kwibasira isoko rya Musanze rizwi nka GOICO.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, CIP Ndemezo yasobanuye ko gutinda gutabaza Polisi bishobora kuba imwe mu mpamvu zatumye inkongi ikwirakwira mu gice kinini cy’inyubako.

Yanasobanuye ko indege zifashishwa mu kuzimya inkongi zitakoreshejwe kuko zidakoreshwa mu kuzimya umuriro wo munzu ahubwo zifashishwa mu kuzimya umuriro ahantu hadafunganye bityo ariyo mpamvu zitakoreshejwe I Musanze.

CIP Ndemezo yasabye abaturage kujya batabaza Polisi hakiri kare igihe habaye inkongi y’umuriro, kugira ngo ibikorwa byo kuyizimya bitangire itarakwira ahantu hanini.

Yashimangiye kandi ko inyubako ziberamo ibikorwa by’abantu benshi zikwiye kugira nibura umuntu wahuguwe mu gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, kugira ngo afashe mu gukumira ibyago no gutanga ubutabazi bw’ibanze igihe bibaye ngombwa.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *