Lisa Munezero agiye gushyira hanze igitabo  yise ‘The Well of Knowing’

14 0

Lisa Munezero wamenyekanye ubwo yitabiraga  irushanwa rya Miss Rwanda 2019, agiye  kumurika igitabo yise The Well of Knowing, agamije gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi n’imyumvire byarufasha kwiteza imbere binyuze mu bucuruzi no kubaka ibikorwa birambye.

Iki gitabo kije mu gihe urubyiruko rukomeje gushishikarizwa kwihangira imirimo, guhanga udushya no gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango nyarwanda, aho kwishingikiriza gusa ku mirimo itangwa n’abandi.

Kumenya uko ubucuruzi bukorwa, kumenya amahirwe ari ku isoko no kugira ubushobozi bwo gufata ibyemezo bifite ishingiro ni bimwe mu bintu bishobora gufasha urubyiruko guhindura ibitekerezo rufite mo ibikorwa bibyara inyungu.

Biteganyijwe ko igitabo The Well of Knowing kizaba umusemburo wo gukangurira urubyiruko gushaka ubumenyi, kwagura imitekerereze no kurushaho kureba kure mu rugendo rwo kwihangira imirimo.

Mu bucuruzi, igitekerezo cyiza cyonyine ntigihagije kugira ngo umuntu agere ku ntego yihaye. Bisaba no kugira ubumenyi, kwihangana, kumenya gucunga umutungo no guhora witeguye guhangana n’impinduka ziba ku isoko.

Ni muri urwo rwego ibitabo byibanda ku bumenyi no kwiteza imbere bishobora kugira uruhare mu gufasha urubyiruko kumenya aho rutangirira, uko rwategura ibikorwa byarwo n’uko rwakomeza kubibyaza umusaruro.

The Well of Knowing ni izina rishobora gusobanura isoko y’ubumenyi, rikaba rinajyana n’igitekerezo cy’uko ubumenyi ari imwe mu nkingi z’ingenzi zifasha umuntu gutera imbere no kubaka ibikorwa bifite icyerekezo.

Lisa Adeline Munezero wanditse iki gitabo ni Umunyarwandakazi w’umushoramari ndetse n’umubyinnyi mu Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ na Inganzo Ngari. Afite inyota yo guteza imbere kwihangira imirimo, kongerera ubushobozi urubyiruko n’abagore, no kubungabunga umuco n’indangagaciro nyafurika.

Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga irindwi mu bikorwa yakoze muri Afurika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no mu Burayi. Yiyemeje gufasha urubyiruko n’abagore guhindura ibitekerezo byabo amahirwe afite ireme kandi arambye.

Mu 2023, Lisa yahawe igihembo mpuzamahanga cya Grand Prix Spécial de la Formation Professionnelle au Rwanda mu Bufaransa, mu rwego rwo gushimira uruhare yagize mu guteza imbere ubumenyi ngiro, guhugura urubyiruko no kurwongerera ubushobozi binyuze mu bikorwa bye.

Biteganyijwe ko Igitabo The Well of Knowing: 8 Lessons of Becoming kizamurikwa ku mugaragaro tariki ya 14 Ugushyingo 2026. 

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Maître Gims yatawe muri yombi

Posted by - March 26, 2026 0
Inzego z’Iperereza mu Bufaransa, zataye muri yombi umuhanzi uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *