Spice Diana yishongoye ku bahanzi

15 0

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko ubu adashobora kujya gusaba umuhanzi mugezi we ko bakorana indirimbo.

Ibi yabitangaje ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru niba yakwemera gusaba abahanzi b’abanyamahanga ko bakorana indirimbo, avuga ko we urwo rwego yarurenze kuko ubu yabaye umuhanzi munini.

Ati “Ntabwo ndi wa muhanzi wajya gusaba undi muhanzi ko dukorana indirimbo. Urwo rwego nararurenze.”

Spice yashimangiye ko ageze ku rwego aho abanyamahanga baza muri Uganda nabo bashobora kumwegera bamusaba ko bakorana indirimbo, aho kuba ari we ubibasaba.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *