GAKENKE: Menya byimbitse imigabo n’imigambi ya NIZEYIMANA Placide

388 0

Uyu mujyanama wo mu Karere ka Gakenke yatangiye Amashuri Abanza 1998 kuri EP ya Janja
Icyiciro Rusange agikomereza kuri GS de Janja, arangiza Amashuri yisumbuye kuri GS Don de Dieu Remera Rukoma ishami rya MCB, nyuma ajya kwiga ibijyanye no kwigisha imibare na science mu mashuri Abanza kuri TTC Muramba Nyuma arangiriza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no kwamamaza ( bizwi nka marketing mu ndimi z’amahanga) muri University of Kigali.

Akazi yakoze muri 2011 kugeza 2013 yakoreye National land Center Aho bakoze ibikorwa byo kubarura ubutaka mu Ntara y’Amajyaruguru yose bigeze muri 2014 kugeza 2021 ajya muri
Africabet co ltd
Aho yari Shop Manager na Marketing and sales Aho buri shop nshyashya ariwe wayimenyerezaga bigeze kuri 2022 aba Sales Manager wa Carousel ltd izwi nka Inzozi Lotto bigeze muri 2023 kugeza uyu mwaka akaba akora muri RRA ishami Rya Gakenke.

Mu kiganiro yagiranye na Kigalihit.rw yadutangarije ko akunda gukina volleyball na Foot Ball Kandi akaba azakundisha abaturage ba GAKENKE siporo ndetse anakomoza Aho avuka ko ari mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke.

Yagize ati:” Ndubatse mfite umugore n’umwana umwe
Kandi mu myaka 15 ishize azi Aho Gakenke yavuye naho igeze asaba kumutora Dore ko ari ukwiteganyiriza ko imigabo n’iImigambi izagerwaho ntagushidikanya akomeza avuga icyo gihe cyose yari kumwe n’Urubyiruko Kandi n’ubu bakiri kumwe azi ibikenewe byose asoza avuga ko nk’umumtu wize ibyo kwamamaza akabikora igihe kirekire ko yumva neza akanasobanukirwa icyo Akarere yavutsemo gakeneye cyane kandi kubishyira mu ngiro byoroshye cyane kubera ubufatanye, Ubunararibonye afite”.

Mubyo azibandaho harimo ibyingenzi bigera ku munani aribyo: Kurandura igwingira n’imirire mibi mu bana, guteza imbere imirire iboneye mu miryango no kongera ubukangurambaga ku mirire myiza, hagamijwe kugera ku ntego ya 99.9% mu kurwanya iki kibazo, Kurwanya Ruswa n’Akarengane, Gukorana n’Urubyiruko mu kurushakira no kuruhuza n’Amahirwe ahari mu rwego rwo guteza imbere impano zarwo, ubushobozi, kwihangira imirimo no kubona akazi, Guteza imbere uburezi no kuzamura umubare w’abana barangije amashuri yisumbuye batagize amahirwe yo gukomeza amashuri makuru bakiga hafi haboroheye, Kurushaho Kuzamura ireme rya serivisi zitangwa ku baturage(Inzego za Leta,Ubuzima), Guhashya ikibazo cy’Abana bata ishuri n’Abana baba ku Mihanda, Guharanira kubona Amazi meza kandi Ahagije kuri buri muturage, Kurushaho kwimakaza indangagaciro na Kirazira, Umuturage kwisonga, Umuryango utuje Kandi Utekanye kubera ko imigano n’Imigambi nk’uko igararagara Niyo ituma ibi byose bivugwa bikanagerwaho.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *