Sintex yateguje abakunzi be Album nshya igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

10 0

Umuhanzi nyarwanda Kabera Arnold wamamaye mu muziki nka Sintex, ari mu myiteguro yo kugeza ku bakunzi be album nshya y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu rugendo rushya yahisemo rwo gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Kugeza ubu  nkuko Sintex yadutangarije ko  nyuma y’indirimbo  Jesus  Set me Free  yashyize hanze umwaka ushize ubu yashyize hanze  izindi ndirimbo ebyiri icyarimwe yise still Rise na Urume zombi zizasohoka kuri iyo alubumu agiye gushyira hanze

Uyu muhanzi wari usanzwe azwi mu njyana ya Dancehall, yaje guhindura icyerekezo cy’umuziki we nyuma yo gutangaza ko yiyeguriye Imana, yiyemeza kuva mu muziki usanzwe akibanda ku ndirimbo za Gospel.

Mu butumwa bwe bwagiye hanze mu 2025, Sintex yatangaje ko yakiriye agakiza kandi ko yifuza ko umuziki we uzajya uba inzira yo kwamamaza imbabazi z’Imana no gufasha abantu kuyegera.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Twifunze, Why na Hand of God, mbere yo kwinjira byimazeyo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu ndirimbo ze za Gospel harimo Jesus Set Me Free, yasohoye mu 2025, igaragaza ubutumwa bw’uguhinduka k’ubuzima no kubohorwa binyuze muri Yesu Kristo.

Album nshya ateganya kugeza ku bakunzi b’umuziki izaba ari indi ntambwe mu rugendo rwe rwo gukorera Imana binyuze mu mpano yahawe.

Kugeza ubu, amakuru arambuye ku izina ry’iyi album, umubare w’indirimbo zizaba ziyigize  n’itariki izasohokeraho ntaramenyekana.

Sintex ni umwe mu bahanzi bahisemo guhindura icyerekezo cy’umuziki wabo, bagahitamo gukoresha impano zabo mu kuramya no guhimbaza Imana.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *