Kuri uyu wa mbere mu kanya gashize, ahagana saa 14h00, ku muhanda Musanze_ Cyanika habereye impanuka y’imodoka ya UN ihitana umudamu bakunze kwita Nyirakigwene. Ni imodoka zageraga cyangwa zarengaga cumi n’itanu zari zivuye ku mupaka wa Cyanika imwe ita umuhanda igonga umudamu wari wiyicariye ku muryango wa butiki ye ahita yitaba Imana.
Amakuru dukesha abamotari bari baparitse imbere ku kindi gisate cy’umuhanda “Uva i Musanze werekeza Cyanika”, avuga ko impanuka itewe n’imodoka nto y’ivatiri yari iparitse ku ruhande noneho umushoferi wari utwaye imodoka ya UN arayigonga bituma ata umuhanda.
Andi makuru duhawe n’abaturanyi ni uko uyu mudamu asize abana bane kandi akaba acuruza boutique, imugonze yicaye imbere ya boutique ye aho muri centre ya Gahunga.

Umurambo uhise utwarwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Tubabwire ko mu gihe kitageze ku byumweru bibiri, iyi ibaye impanuka ya kane ihitanye ubuzima bw’abantu muri uyu muhanda.

Koko rero uretse iyi imaze kuba, hari iya mbere yahuriwemo n’imodoka nyinshi yabereye mu gasantere ka Butare hafi y’ahabareye iya none, iya kabiri ni iyabereye muri centre ya Kidaho, aho umumotari yinjiranye Fuso akahasiga ubuzima, hakaba n’iyabaye kuri uyu wa gatanu ushize ahitwa mu MAYA ubwo umuturage wari uvuye mu bikorwa bye by’ubushabitsi yagongaga igiti cyo kumuhanda agahita ashyiramo umwuka.
