Niyitegeka Emile umaze kumenyekana nka Dj Niyem mu tubyiniro dutandukanye kandi dukomeye hano mu mujyi wa Kigali yahishuye ko mu buzima bwe bwite yize amashanyarazi ariko akisanga mu kazi ko kuvanga umuziki
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wacu yamuganiriye ku rugendo rwe muri muzika kugeza ubu ageze ku rwego mpuzamahanga ndetse no gucurangira ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda.
Dj Niyem yagize ati “ niba ubyibuka neza mu mwaka 2000 nibwo isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 nibwo natangiye kwiga ibijyanye n;ubudj nifashishije urubuga rwa Youtube mu gihe bamwe bari barabuze ibyo bakora birirwa bareba filime ku mbuga nkoranyambaga ariko kubera inzozi nari mfite nafashe umwanya wanjye wose niga ibijyanye no gucuranga ndetse no gutunganya amashusho n’amafoto bizwi nka Graphic Design kuko numva nifuza ko nyuma y’ibyo bihe bigoye nagomba kugira akazi kambeshaho neza landi narize amashanyarazi ariko nza kwisanga mu kuvanga umuziki .
Nyuma ya Covid-19 abantu bavuye mu rugo nibwo natangiye kujya njya ahantu hari abaDj bari bamaze kubaka izina hano mu Rwanda ntangira kwihugura mu bintu byose harimo kumenya umwiharika wabo ,ari nako mbigiraho ibintu bitandukanye birimo nko kumenya umuziki bacurangira abakunzi ba muzika.
Yakomeje agira ati sinarekeyeho kuko iyo yageraga mu rugo yasubiragamo ibyo yabaonaga bakoze ku buryo byaje kumutera ingufu zo kumenya ubwoko bwose bw’indirimbo ndetse no kumenya icyo abantu acurangira bakunda.
Dj Niyem muri urwo rugendo rwe yanigiyemo kumenya uko azamenya ibyo abantu akunda akajya abaha umwanya wo kumusaba indirimbo bikaba byaragiye bituma agenda akundwa n’abao ari gucurangira
Nkuko yakomeje atubwira urugendo rwe mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2022 nibwo yabonye akazi ke ka mbere aho yacurangiye mu biroi byabereye mu Ubumwe Grand Hotel mu mujyi wa Kigali aho yaje kwerekana ubuhanga bwe mu gucuranga ,ibintu byatumye ubuyobozi bw’iyo hotel bwaraje kumuha akazi kubera abakiliya bayo .
Uko kugaragaza ubuhanga mu mucirangire byatumye Dj Niyem izina rye rikomeza kumenyekana cyane ku buryo yageze aho atangira gutumirwa gucuranga mu bigo bya Leta nka Minecofin ,BNR ndetse ni bindi birori bitandukanye hano muri Kigali.
Kugeza ubu Dj Niyem iyo muganiriye akubwira ko yishimira ibyo amaze kugeraho muri aka kazi ko kuvanga umuziki mu birori bitandukanye kuko yishimira ko kugeza ubu ari Dj wihariye wa Juno Kizigenza , akaba anishimira kuba yataramiye mu nzu z’Imyidagaduro zikomeye muri Kigali nka Kigali Univers mu gitaramo cyitabiriwe na Jose Chameleon , Culture Gala na Epic Brunch muri Atelier du Vin
Juno Kizigenza mu kumurika SKOL MALT muri Kigali Univers, ndetse no mugitaramo cya Jose Chameleon muri Kigali Univers. Na CULTURE GALA muri Atelier Du Vin na EPIC BRUNCH muri Atelier Du Vin.
Mu bindi bintu byinshi Dj Niyem ashima n’uko impano ye yafata nk’inzozi akiri muto zabaye impamo kandi kuri ubu aka yitunze n’umuryango we nta kiguzi yayitanze ho ikindi yifuzaga byari kuzagira umwna muto w’urubyiruko yafasha kugez aku nzoi zo kuba umudj nta kiguzi atanze .
Dj Niyem Asoza yatubwiye ko nyuma y’umwaka umwe gusa akora ako kazi muri 2023 yahuye na Dj Crush umwe mu bavanga muziki ba bakobwa wari ufite inzozi zo kizaba umuvanga muziki w’umwuga amusaba ko yamwigisha aramwigisha ku buntu , ubu akaba ari umwe mu badj ba bakobwa bakuzwe hano muri Kigali aho akunda kugaragara mu bitaramo hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba .
Ubu Dj Niyem ubu abifuza kumva no gusohokera aho yacurangiye ko ari gukorera mu tubyiniro dutandukanye nko kwa Didy D’Or Lounge , Sky Sport Lounge i Remera ndetse na handi henshi hatandukanye , yanasabye abakuzni be gukomeza kumukurikira ku mbuga nkoranyamba ze kandi nawe yiteguye gukomeza kubaha umuziki mwiza .



