Zuba Ray akina umukino w’iteramakofi

30 0

Zuba Ray yahishuye ko uretse kuba ari umuhanzikazi, ariko amaze igihe akina n’umukino w’iteramakofi uzwi nka boxing mu rurimi rw’icyongereza.

Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na ‘Inyarwanda Tv’, aho yavuze ko uyu mukino amaze umwaka umwe n’amezi atandatu awukina, icyakora we ntabwo ajya yitabira amarushanwa.

Ati “Nkina umukino w’iteramakofi mu buzima busanzwe…ntabwo ari ukuvuga ngo ndajya kurwana n’abantu, ariko maze nk’umwaka n’amezi nk’atandatu nkina umukino w’iteramakofi.”

Ibi yabibajijwe nyuma y’uko ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Okay’, aho agaragaramo akina uyu mukino.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *