Menya byimbitse iby’ingenzi wamenya kuri AI (ubwenge buhangano)

44 0

Mu myaka mike ishize, ijambo Artificial Intelligence (AI) cyangwa ubwenge buhangano rikomeje kumvikana henshi mu biganiro by’ikoranabuhanga, uburezi, ubuvuzi n’ubucuruzi. Abahanga bavuga ko iri koranabuhanga rigiye kuba kimwe mu bizahindura cyane imibereho y’abaturage n’uburyo bakora akazi kurusha uko byigeze bigenda ku zindi mpinduramatwara z’ikoranabuhanga.

AI irateganyirizwa koroshya imirimo myinshi, kongera umusaruro no gutanga ibisubizo byihuse ku bibazo bitandukanye.

Nubwo hari impungenge z’ingaruka ishobora kugira ku mirimo imwe n’imwe no ku mutekano w’amakuru, benshi bemera ko ishobora kuzana impinduka zikomeye mu buzima bwa muntu.

Uko ikoreshwa ryayo rikomeza kwaguka, ni na ko isi ikomeje kwitegura ibihe bishya bishobora guhindura uburyo abantu biga, bakora ndetse nuko babaho.

Kigalihit.rw nk’ikinyamakuru cyafashe umurongo wo gushyira imbere ubumenyi hagamijwe iterambere yahisemo kugaragaza abasomyi bayo iby’ingenzi abantu bakwiye kumenya ku bwenge buhangano (AI), birimo icyo ari cyo, amateka y’iterambere ryabwo, uburyo bukoreshwa muri iki gihe mu nzego zitandukanye, ndetse n’uruhare ruteganyijwe kuzagira mu buzima bw’ejo hazaza.

Ubwenge buhangano AI ni iki ?
Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) ni ikoranabuhanga rituma imashini n’amakompuyuta bibasha gutekereza, kwiga, no gukora ibikorwa ubusanzwe bisaba ubwenge bw’abantu. AI rero ibarizwa mu ishami ry’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Science) ryibanda ku gukora porogaramu n’imashini zishobora kwigana ubushobozi bw’ubwonko bw’umuntu. Izi mashini ziba zifite ubushobozi bwo: 1.Kumva amagambo n’amajwi y’abantu-2.Kubona no gusobanukirwa amashusho-3.Gusesengura amakuru menshi mu gihe gito-4-Gufata ibyemezo no gukemura ibibazo bitandukanye.

Mu buryo bworoshye, aho kugira ngo umuntu ahe mudasobwa amabwiriza ya buri kantu kose igomba gukora, AI yo ihabwa ubushobozi bwo “kwiga” ubwayo igendeye ku makuru ihawe.

AI ikora ite?
Imikorere ya AI ishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi: Amakuru (Data), Imibare yihariye (Algorithms), n’Ubushobozi bwa mudasobwa bwo gukora vuba ( computing power). Dore uko bikorana:
1.Gukusanya Amakuru (Data)

Data rero ni nk’ibiryo AI irya cyangwa yigaho. Kugira ngo AI imenye gusubiza, gutandukanya mashusho cyangwa kuvuga ururimi, ibanza guhabwa amakuru menshi cyane: inyandiko, amajwi, amashusho yigiraho

2.Kwiga kw’Imashini (Machine Learning):

Iki ni cyo gice cy’ingenzi gituma AI ikora. Imashini ikoresha imibare yihariye (algorithms) kugira ngo isesengure ya makuru, ishake ibintu bihuriweho, maze yige gutahura ibintu bishya. Urugero: Gutahura ubutumwa bw’uburiganya cyangwa bw’ubucuruzi butifuzwa mu butumwa bwa email, ku binyabiziga byitwara: Gufasha imodoka kumenya ibimenyetso byo kumuhanda, abanyamaguru, n’izindi modoka kugira ngo igende neza.

3.Kwiga byimbitse (Deep Learning):

Deep Learning ni igice cyihariye cya Machine Learning gikoresha uburyo bwitwa Neural Networks (imiyoboro yigana imikorere y’ubwonko bw’umuntu) kugira ngo mudasobwa zishobore kwiga no gusesengura amakuru menshi cyane kandi agoye.

Itandukaniro rinini riri hagati ya Machine Learning isanzwe na Deep Learning ni uko Deep Learning yo ubwayo ishobora kwivumburira ibimenyetso (patterns) mu makuru atatunganijwe neza (nk’amafoto, amajwi, cyangwa amashusho) idakeneye ko umuntu ayibwira buri gihe icyo igomba kureba.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *