AMAJYARUGURU: Ubuyobozi bwishimiye uburyo imurikagurisha ryagenze

20 0

Ubwo hasozwaga imurikagurisha ryabereye mu Ntara y’Amajyaruguru ku nshuro ya 16 igikorwa cyabereye muri Stade Ubworoherane taliki ya 02 Nyakanga 2026.

Abayobozi banyuranye ndetse n’abayitabiriye bavuze ko banyuzwe n’imigendekere yayo ariko ibi byose bakaba babikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’Urwanda Paul Kagame.

Mayor w’akarere ka Musanze bwana MUSENGIMANA Claudien ubwo yahabwaga ijambo ngo ahe ikaje abitabiriye umuhango wo gusoza imurikagurisha.

Yagize ati:” Nishimiye kubona abaturage b’akarere ka Musanze nyobora kuba baritabiriye ku bwinshi ndetse anashimira PSF y’Intera y’Amajyaruguru uruhari yagize mu gutunganya neza abashoramari bakabasha kwitabira ku bwinshi ndetse hakanabonekamo by’umwihariko abanyamahanga 17″.

Ukuriye PSF mu Ntara y’Amajyaruguru bwana TUGENGWANAYO THEONAS yagize ati:” Iyi Expo yitabiriwe n’abamurikabikorwa 212 aribo 195 b’abanyaRwanda na 17 b’abanyamahanga”.

Tutashimira abanyamusanze bose uko bakoze uko bishoboka kose bagakora neza mu buryo bwo kwakira abanyamahanga bitabiriye imurikagurisha ryishimiwe na benshi.

Yasoje asaba abikorera kurangwa n’umuco kugira ngo bazabashe gutera imbere mu myaka iri imbere.

Umushyitsi mukuru waje aturutse i Kigali akuriye urugaga rw’abikorera mu gihugu avuga ibyamuzanye.

Yagize ati:” Ndifuriza abashoramari batandukanye kuzajya bazana udushya twinshi kugira ngo n’abandi babashe kubigiraho udushya ndetse bakanarushaho kunoza ibyo bakora banibanda kugerageza ari nako bizabashe kugera ku isoko mpuzamahanga binyuze mu mubano ndetse abasha gukangurira abikorera kugendera kure gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge dore byangije benshi babinyoye bakabasha kwitaba Imana, bagahura n’ubuhumyi ndetse n’ibindi bibazo batandukanye bagiye bahura nabyo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice yagize ati:”By’umwihariko ndashimira abashoramari batandukanye bazanye ibicuruzwa byabo kugira ngo babashe kubicuruza ari nako bongera ubumenyi mu buryo bw’imicururizwe ibicuruzwa byabo kugira ngo bimenyekane ku rwego rurenze urwo bari basanzwe bariho”.

Anabasha kuvuga ko yagize ikiniga bitewe na raporo yahawe na PSF babonamo ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru dore ko yanitabiriye igitaramo yirebereye n’amaso ye ubwo Israel MBONYI yaje agasanga ubwitabire bwari buri ku rwego rwo hejuru cyane agataha afite akanyamuneza.

Expo aba ari amahirwe yo kwamamaza ibyo bacuruza kugira ngo bibashe kumenyekana birenzeho ku rwego baba basanzweho.

Asoza asaba abashoramari ko ubutaha bazashyiramo udushya twinshi ndetse bakanakomeza ubufatanye n’ubushuti bavanye muri irimurikagurisha ryari rimaze iminsi 15 ndetse banashyira imbere ubuziranenge no guteza imbere ibyo bakora byose.

Yanabashije gukomoza ku bihembo bahawe ababwira ko byababera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo umwaka utaha bazagaruke baramaze gukaza imbaraga mubyo bakora bikazaba byararenze ku rwego bazanye muri uyu mwaka wa 2026.

Facebook Comments Box

Related Post

Umusizi Rumaga yahawe umusozi wa Kiruri

Posted by - January 9, 2026 0
Umusizi Rumaga yagabiwe umusozi wa Kiruri ufatwa nk’igicumbi Umusizi  Rumaga  ugeze  kure  umushinga uri gutegura  Iserukiramuco Ngarukamwaka  ndetse  no kubaka…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *