Ibya Kimenyi Yves na Natasha byahinduye isura

152 0

Nyuma y’iminsi mike Kimenyi Yves yemeje ko akundana n’umugore witwa Natasha (Nana) usanzwe utuye muri Australia ndetse ko bafitanye abana b’impanga, uyu mugore byarangiye yivuguruje.

Mu kiganiro amaze gukorera kuri TikTok (Live), uyu mugore Natasha yashimangiye ko adakundana na Kimenyi Yves nk’uko abantu babivuga

Yavuze ko kandi batigeze babyarana. Natasha yavuze ko uretse n’izo mpanga, asanzwe afite n’abandi bana nubwo abantu batabizi.

Yagize ati “Nta mwana mfitanye na Kimenyi, nta bana mfitanye na Kimenyi Yves, habe.

“Sinkundana nawe, singiye kubana na we. Si umugabo wange. Nge mfite urugo rwange, meze neza ndashima Imana.”

Yakomeje yiyama abantu bakomeza kumuhuza no gutandukana kwa Kimenyi na Muyango, avuga ko ntaho ahuriye no gutandukana kwabo.

Yagaragaje ko kuba Kimenyi Yves yaravuze ko Natasha ari ‘Umukunzi wa nyawe’, bitavuze ko bakundana ahubwo ni uko ari inshuti, avuga ko icyabayeho ari uko abantu basesenguye ibyo Kimenyi yavuze, bakabifata mu buryo bashaka.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *