Maitre Dodian yashyize hanze Indirimbo umurongo ivuga ku buzima buri hanze aha

43 0

Umuhanzi nyarwanda Ngarukiyintwali Jean de Dieu  Maitre Dodian yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umurongo”, igihangano yavuze ko cyavutse mu rwego rwo kuvuganira abantu benshi bahanganye n’ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi, mu gihe hari abandi bafite ubushobozi n’ububasha babaho neza batitaye ku mibereho y’abatishoboye.

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo atayanditse agamije gusa gususurutsa abakunzi b’umuziki, ahubwo ko yashakaga gutanga ubutumwa bukora ku mutima, bugaragaza ukuri kugaragara mu buzima bwa buri munsi.

Maitre Dodian yavuze ko izina “Umurongo” rifite igisobanuro cyihariye, kuko rigereranya urugendo rwa buri munsi abantu banyuramo bashaka imibereho.

Yasobanuye ko hari abantu babyuka kare buri munsi bajya gushaka akazi cyangwa gukora ubucuruzi buto, abandi bagategereza amahirwe y’akazi, mu gihe hari n’abandi bahora bahangayikishijwe n’uburyo babona ibibatunga n’iby’imiryango yabo.

Ati, nubwo abantu benshi bakora batizigama, hari igihe ubuzima bukomeza kubagora bitewe n’ibibazo by’ubukungu, izamuka ry’ibiciro, ubushomeri n’ibindi bibazo bituma gukomeza urugendo rw’ubuzima biba ingorabahizi.

Mu butumwa buri muri iyi ndirimbo, Maitre Dodian agaragaza uko hari ikinyuranyo hagati y’abafite ubutunzi n’ubuyobozi, n’abaturage benshi bakomeje kubaho mu buzima bugoye.

Yavuze ko hari igihe abantu bafite ubushobozi baba babayeho neza, mu gihe hari abandi babura n’ibyo kurya cyangwa amafaranga yo kwishyurira abana amashuri.

Yongeraho ko atagamije gutunga agatoki umuntu cyangwa itsinda runaka, ahubwo ashaka gutuma abantu batekereza ku kamaro ko kugira umutima w’impuhwe no gufashanya.

Nubwo indirimbo igaruka ku bibazo byinshi biri muri sosiyete, Maitre Dodian yavuze ko ubutumwa bwayo nyamukuru atari ubwo guca intege abantu.

Ahubwo, yavuze ko ashaka kubibutsa ko gukora cyane, gukomeza urugendo no kutacika intege ari byo bishobora gutuma umuntu agera ku nzozi ze.

Yagize ati hari ibihe umuntu aba adashobora guhindura ibimukikije, ariko ashobora guhitamo gukomeza gukora no kwiyubaka aho kwinjira mu makimbirane cyangwa ibikorwa bishobora kumwangiriza ejo hazaza.

Yashimangiye ko rimwe na rimwe kwihangana no gukomeza guharanira ubuzima ari byo biba intwaro ikomeye kurusha guheranwa n’agahinda cyangwa uburakari.

Maitre Dodian yavuze ko yizera ko umuziki ufite imbaraga zo guhindura imitekerereze y’abantu no kubakangurira gutekereza ku bibazo bibakikije.

Yavuze ko umuhanzi afite inshingano zo kuba ijwi ry’abadafite urivugira, akifashisha impano ye mu gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.

Ati, umuziki ntugomba kurangukira ku myidagaduro gusa, ahubwo ugomba no kuba uburyo bwo kuvuga ku bibazo byugarije abaturage no gutanga icyizere cy’ejo hazaza.

Maitre Dodian asoza avuga ko “Umurongo” ari indirimbo yeguriwe abantu bose bakomeza guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima bataracika intege.

Yizera ko abazayumva bazakuramo isomo ryo gukomeza gukora, kwihangana no kwirinda amakimbirane adafite umumaro, kuko ari byo bishobora gufasha umuntu gukomeza gutera intambwe mu rugendo rw’ubuzima.

Uyu muhanzi asanga n’ubwo ubuzima bushobora kuzana inzitizi nyinshi, gukomeza kwizera, gukora no gukomera ku ntego ari byo bituma umuntu akomeza “umurongo” we kugeza ageze ku ntsinzi.

Inyi ndirimbo Umurongo ayishyize  hanze nyuma y’uko ashyize hanze izindi ndirimbo zirimo nka Tebuka ,Haleluyah na Amen zose nkuko yabitubwiye zikaba ziri  ku mushinga w’Alubumu  ateganya gushyira hanze  mu minsi ya Vuba akaba yarafashe  umurongo wo  kuzagenda  ashyira imwe imwe hanze  kugira azajye  kuyimurika abakunzi b’umuziki we bazabe barazimenye neza

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *