AMAJYARUGURU: Johana Cosmetics yegukanye igikombe mu imurikagurisha

30 0

Mu Ntara y’Amajyaruguru ubwo hasozwaga imurikagurisha ryateguwe n’Intara y’Amajyaruguru kubufatanye na PSF y’Intara y’Amajyaruguru taliki ya 02/02/2026 ubwo hasojwe kumugaragaro imurikagurisha ryitabiriwe n’abagera kuri 212 harimo abanyaRwanda 195 n’abanyamahanga 17. Ubwo umushyitsi mukuru yari guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice.

Mu imurikagurisha ryashojwe mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa gatatu, tariki ya 03/09/2026, uruganda rukora amavuta yo kwisiga ruzwi nka ‘Johana Cosmetics’ rwahawe igihembo ku bwo kunoza ibyo rukora nk’uko bisobanurwa n’umukozi warwo ushinzwe iyamamazabikorwa Bwana UMUTABAZI Dieudonné.

Yagize ati:” Ugiye kureba igikombe kubera ibyiza dukora, muri Johana twahora dufata ibikombe kubera ko twebwe twaraje dufata icyemezo cyo gukora ibintu byakabaye bikorerwa mu mahanga kuko nk’amavuta yaturukaga mu mahanga yitwa Jelly, Body Rotion asukika na Milk body Rotion noneho n’andi bita Body Oil ari nayo ateye imbere bakunda kwita amavuta y’ibirori barenza ku yandi mavuta kugira ngo umuntu ashashagirane cyane, atohagire mu buryo bugaragara neza.”

UMUTABAZI yakomeje avuga n’ibindi bakora ndetse na serivisi nziza batanze ari nabyo byabahesheje igikombe mu imurikagurisha ryateguwe n’Intara y’Amajyaruguru kubufatanye na PSF.

Yagize ati:”Kimwe mu byatumye tubona igikombe nuko abantu batari bamenyereye ibintu nk’ibingibi kuko bari bamenyereye ibyo hanze, baza gutungurwa no kubona ko bikorwa n’abanyarwanda.

Ubu turi ku rwego rwo gukora ibijyanye n’ubwiza ku ruhu no ku musatsi kandi ku rwego rwo hejuru.”

Yakomeje avuga izindi mpamvu zabahesheje igikombe agira ati:”Ikindi cyaduhesheje igikombe nuko twatanze serivisi za Salo kuko dufite Poroduwi ( Products nziza) zirimo Shampo n’amavuta yo mu mutwe noneho twafashe serivisi za Salo kugira ngo tubereke za Poroduwi uko zikora kandi izo serivisi tuzitanga ku buntu, umuntu akaza tukamusokoreza ku buntu.”

Mu mvamutima ze nyuma yo guhabwa igikombe, Umutabazi Dieu donné yagize ati:” Kano kanya turishimye kuba tubonye kino gikombe kuko bitwongerera imbaraga kuko muri Johana Cosmetics dufite gahunda yo kuva ku rwego rwo gukora tugamije guhaza isoko ryo mu Rwanda gusa ahubwo tuugahaza n’isoko mpuzamahanga.

Nakubwira ko no mu imurikagurisha ry’i Gikondo twahawe igikombe. Ni ibyishimo bije bijya mu bindi twakuye i Gikondo mu byumweru bibiri gusa. Ibi, bitwongerera imbaraga rero!!”

Mu gusoza, mu kiganiro cye na kigalihit.rw, UMUTABAZI Dieu donné yavuze ko bafite isoko rya DRC na Uganda.

Yagize ati:” Ubu tumaze guhaza isoko ry’i Rwanda tukaba dufite isoko muri DRC na Uganda kandi muzi ko na mbere hose twaguriraga amavuta muri Uganda none nibo basigaye baza kuyagurira mu Rwanda, ndagira ngo ukumve neza kuko abagande bari kuza kugura amavuta ya Johana Cosmetics ikorera mu Rwanda ariko turashaka no kwagura imbibi kurushaho.”

Yakomeje avuga ko hari n’icyo bafitiye abafana babo aho yagize ati:”Nk’agashya, nabwira abakiriya bacu ko dufite amavuta avura imvuvu y’igikotoro n’ay’amazi, ayo mu musatsi n’amavuta y’ipapayi kandi ku isoko ryo mu Rwanda yaturukaga hanze none asigaye aboneka mu ruganda rw’abanyarwanda arirwo Johana Cosmetics kandi turaranguza kuko dufite n’imodoka zigera hirya no hino mu gihugu.”

Iri murikagurisha ryaberaga mu ntara y’Amajyaruguru ryitabiriwe n’abikorera 212 barimo 195 b’abanyarwanda na 17 b’abanyamahanga.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *