Niyo Bosco yagaragaje ko yihebeye inkumi yitwa Mukamisha Irene bamaze igihe bakundana, abihamisha imitoma myinshi yamuteye mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru y’amavuko yizihiza kuri uyu wa 9 Nzeri 2025.
Mu magambo yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, yifuriza isabukuru nziza umukunzi we, Niyo Bosco yagize ati “ Ndakwifuriza isabukuru nziza, wavutse kugira ngo umutima wanjye ubashe kugukunda. Ntabwo ngukunda gusa ahubwo nkunda uburyo ngukundamo.”
Amakuru ahari ahamya ko Niyo Bisco n’iyi nkumi bamaze igihe mu rukundo nubwo bari bararugize ibanga, hakaba n’ahamya ko batangiye imyiteguro yo kuba barushinga.
Uyu mukobwa watwaye umutima Niyo Bosco, ntabwo ari inkumi isanzwe izwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda.
Uretse no kuba atamenyerewe mu myidagaduro y’u Rwanda, nta nubwo ari kenshi yakunze kugaragara ari kumwe na Niyo Bosco wamaze kumwereka abamukurikira nk’inkumi yigaruriye umutima we.
Niyo Bosco uri mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu muziki yaba mu gucuranga gitari ndetse akaba n’umwanditsi mwiza, ni umwe mu bafite ubumuga ariko bamaze kuba ikimenyabose we abinyujije mu mpano ye.
Nubwo afite ubumuga bwo kutabona, Niyo bosco akunze gusaba abantu kutamukunda bameze nk’abamugirira impuhwe ahubwo bagaha agaciro impano ye.



