Mwatwubakiye inzu yaho ababyeyi babyarira ntimwadushyiriraho uruzitiro na porutayi n’urugi rujyayo – NYIRAHABIMANA CONSOLÉE

49 0

NYIRAHABIMANA Consolée yavuze imbamutima nk’ukuriye abajyanama b’ubuzima bakorera mu kigo nderabuzima cya Karwasa uburyo bagomba kuba bafite ibitaro by’ababyeyi byujuje ibyangombwa byose bikenerwa.

Mu byukuri urebye ibitaro bari bafite byo hambere ni uko bimeze kano kanya hari itandukaniro rihambaye bitewe n’aho bari bafite ababyeyi bategerereza mu gihe cyo kugira ngo babashe kwibaruka impinja.

Ubu kano kanya ababyeyi bubakiwe aho kubyarira n’aho babonereza urubyaro n’aho bajya bamaze kwibaruka kugira ngo banabashe kujya mu bwogero bugezweho ndetse bakaba barahawe ibitanda bishyashya binafite akabati kako, Kanafite n’aho babika ibikoresho bitandukanye by’umubyeyi wamaze kwibaruka uruhinja rwe akabikamo ibikoreshe bye.

Umubyeyi iyo avuye aho babyarira muganga amutwaza uruhinja akamugeza ahamugenewe ngo aryame dore ko aba adafite imbaraga

Asoza asaba Leta y’u Rwanda kububakira uruzitiro rugezweho dore ko ahateganye n’aho ababyeyi babyarira hafatanye n’amazu y’abaturage bahaturiye yewe anasaha ko bakubakirwa porutayi y’urugi rujya ahatashwe hazwi ku izina ry’amahanga nka “Materinite” cyangwa se Inzu yaho ababyeyi babyarira bishimiye ko bamaze gusingira inyubako nziza zigize ibitaro bya sehashika ikorera mu mugi wa Kigali.

Avuga ko ari ibintu byiza cyane anabasha gukomoza ko bifuza kuzasigasira inyubako nziza cyane bubakiwe avuga ko banezerewe gusumbya uko bari bameze mu minsi yo hambere.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *