Umuraperi Karigombe ari mu byishimo nyuma y’uko indirimbo ye “Patina” yakoranye na Mico The Best irebwe inshuro zirenze Miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube, ibintu afata nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, cyane ko ari abaraperi bacye bafite indirimbo zabashije kugera kuri iyi mibare mu Rwanda.
Aganira na InyaRwanda, Karigombe yavuze ko kubona iyi ndirimbo igera kuri uyu mubare ari ikimenyetso gikomeye cy’uko abakunzi b’umuziki bakomeje kumushyigikira, ndetse bikamuha imbaraga zo gukomeza gukora cyane.
Yagize ati: “Ndumva mfite ibyishimo byinshi byanteye imbaraga zo gukora cyane muri uyu mwaka. Byanyeretse ko kuba narahisemo muzika ntayobye.”
Karigombe yashimiye by’umwihariko Mico The Best bakoranye iyi ndirimbo, avuga ko yagize uruhare runini mu gutuma igikorwa cyabo kigera kuri uru rwego.
Ati: “Mico The Best ndamushimira cyane ku mbaraga yashyizemo kuva dutangira gukora iyi ndirimbo, kugeza kuri video yayo. Hari n’ibindi byiza turi gutegura, vuba tuzabimurikira abakunzi bacu.”
Uyu muraperi kandi yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya kabiri yise “Giti Mujisho”, izasohoka muri uyu mwaka wa 2026, nubwo itariki nyir’izina n’ukwezi bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Mu gutegura iyi album, Karigombe ari gukorana n’itsinda rya Imena Band rimufasha mu bijyanye no gucuranga, ibintu avuga ko biri kongerera ubuziranenge ibikorwa bye.
Iyi ntambwe ya Miliyoni kuri “Patina” ije ishimangira izamuka rya Karigombe mu muziki nyarwanda, aho akomeje kwiyerekana nk’umwe mu bahanzi bari kwitwara neza muri Hip Hop yo mu Rwanda.


