Star Boy Designer Fashion and Design ni iduka ry’imyambaro riri I Nyamirambo ahazwi nka Maison Tresor ryibanda ku gufasha abakiriya kubona imyambaro itandukanye ijyanye n’imideli igezweho, yaba iy’abakunda kwambara mu buryo busanzwe cyangwa abifuza kugira imisusire yihariye.
Mu gihe imyambarire ikomeje kugira uruhare runini mu buryo umuntu agaragaramo, guhitamo umwambaro mwiza, ujyanye n’igihe kandi ubereye uwambaye ni kimwe mu bifasha umuntu kwigirira icyizere. Ni Star Boy Designer
Iyo ugeze kuri Star Boy Designer, usanga imbere muri iri duka usangamo imyambaro itandukanye igaragazwa mu buryo bworohereza umukiriya kureba no guhitamo ibyo akunda.
Mu myambaro igaragara harimo T-shirts, amashati, amapantalo,Ikweto z’amoko yose n’indi myambaro itandukanye y’abagabo n’urubyiruko. Imyambaro itandukanye iri muriri duka igaragara mu mabara n’imisusire itandukanye, bigaha amahitamo menshi bitewe umukiriya n’icyo ashaka.
Ku bakunda imyambarire yoroheje ariko isa neza, hari amahitamo ashobora gufasha mu kwambara neza mu buzima bwa buri munsi. Abakunda kwambara ibigezweho bashobora kureba mu myambaro itandukanye iri mu iduka bagahitamo iyo bifuza
Star Boy Designer yibanda ku gitekerezo cy’uko imyambarire ishobora kuba uburyo bwo kugaragaza umwimerere w’umuntu, uburyohe bwe n’icyizere afite.
Umwambaro mwiza ushobora guhindura uko umuntu agaragara, ariko icy’ingenzi ni uko uwambaye aba yumva awisanzuyeho kandi ujyanye n’aho agiye. Ni muri urwo rwego iri duka ritanga amahitamo atandukanye ku bakiriya bafite uburyo butandukanye bwo kwambara.
Ku rubyiruko rukunda gukurikira imideli mishya, Star Boy Designer ishobora kuba ahantu ho kurebera styles nshya no kuvugurura imyambaro umuntu asanzwe afite.
Muri iki gihe, abantu benshi ntibagishaka imyambaro gusa kubera ko ari mishya, ahubwo bashaka n’imyambaro ishobora kubafasha kugaragara neza mu bihe bitandukanye.
Star Boy Designer igaragaramo imyambaro ishobora kwifashishwa mu bihe bitandukanye, yaba mu buzima busanzwe, mu gusohokana n’inshuti, mu bikorwa bitandukanye cyangwa mu bindi bihe umuntu ashaka kugaragara neza.
Abakiriya bashobora kandi kureba uburyo imyambaro itandukanye yateguwe ku bamurika ibicuruzwa, bikabafasha kugira igitekerezo cy’uko bayihuza n’indi myambaro bafite.
Ubutumwa bwa Star Boy Designer bugira buti “New Look, New Style”, bwibanda ku gitekerezo cyo kugira isura nshya no kugerageza imisusire mishya.
Niba uri mu bantu bakunda gukurikira imideli, cyangwa ukaba ushaka kongera imyambaro mishya mu byo usanzwe ufite, Star Boy Designer Fashion and Design ni rimwe mu maduka ushobora gusura ukareba amahitamo ahari.
Ku bashaka kumenya byinshi ku myambaro ihaboneka, ibiciro cyangwa serivisi zitangwa, bashobora kuvugana n’iri duka kuri:0 788324442 cyangwa bakanyura ku mbuga nkoranyambaga zabo :Instagram: @starboy_designer_rw , TikTok: @starboydesigner











