Bebe Cool yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yaganiriye kuri telefone na Gen Muhoozi Kainerugaba ku bijyanye n’amakimbirane yavutse hagati ye na Miss Mutesi Jolly, amugira inama yo kuyahagarika ndetse no gusiba ibyo yari yamuvuzeho kuri konti ye ya X ko yamutekeye umutwe. Yabasabye gukemura ibibazo bidaciye ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi Bebe Cool yabigarutseho mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Muri iki gitondo nakiriye telefone ya mukuru wanjye Gen. Muhoozi Kainerugaba ku bijyanye n’ikibazo cya Jolly. Nka mukuru wanjye ndetse n’umuyobozi wanjye, yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nari nanditse kuri X (Twitter), ndetse tugakemura iki kibazo mu bwumvikane tutifashishije imbuga nkoranyambaga, kuko twembi turi abo mu muryango we kandi nta mpamvu yo guterana amagambo mu ruhame. Nishimiye inama yangiriye kandi ndabyemeye.”
Ibi bibaye mu gihe Miss Jolly Mutesi abinyujije mu banyamategeko be yari yamaze kwandikira Bebe Cool ibaruwa imusaba gusiba ubu butumwa mu masaha 48.


