Umuraperi w’Umunyarwanda, Major X umaze igihe kitari gito yimuriye ibikorwa bye muri Mozambique nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yise Fica Comigo ndetse no guteguza abakunzi be alubumu ye nshya yashyzie hanze EP yakoranye n’abahanzi bo muri Mozambique yise Born to Win
Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo nka “ Ganster In The City ,Isengesho ry’umuyacyaha ,Dange Life ,Ghetto Rap ni zindi nyinshi ziri mu njyana ya Hip Hop yari ikunzwe mu myaka yashize kuri ubu yongeye gukora mu ngazo mu rwego rwo kwereka abakunzi be ko nubwo ari kure ntaho yagiye ahubwo yari abahishiye byinshi akaba muri ubwo buryo yabahaye EP ye Born To win yari amaze iminsi abateguza .
Mu kiganiro n’Umunyamakuru wacu Majox X yamutangarije ko iyi EP nshya yashyize hanz eiriho indirimbo enye yakoranye n’abahanzi bo muri Mozambique mu rwego rwo gukomeza kugeza kure ku rwego mpuzamahanga ndetse no kwereka ko abahanzi nyarwanda bakomeye .
Yakomeje avuga ko izo ye muri kiriya gihugu zindirimbo zose yazikoranye n’abahanzi bakomeye muri Mozambique muri abo bahanzi harimo Still Here ft na Black ,Killo ft The Frank ,Mexe Ft The Frank ,99 percent Ft Queen Fremo banakoranye amashusho y’indirimbo Fica Comigo aherutse gushyira hanze .





