Ku gicamunsi cy’uyu munsi taliki 24 Nzeri 2026 urubyiruko rwo nta Ntara y’Amajyaruguru rwose, Umwe mu bitabiriye iki gikorwa yabashije kubaza ku nzoga z’ibyuma zisigaye zicuruzwa Kandi zaraciwe mu Rwanda nk’izizwi ku izina ry’ibyuma bituruka mu bufaransa kano kanya zikiri ku isoko aho abatura-Rwanda bakizinywa ku mugaragaro.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti:” Turengere umuryango, turwanya ihohotera rishingiye ku gitsina”.
Mu gusubiza uwabajije iki kibazo yasubijwe n’uhagarariye Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru bwana KALISA yagize ibyo abasha kumusubiza ku kibazo yabajije.
Yagize ati:”Abantu bakinywa inzoga zizwi ku izina ry’ibyuma ndetse n’abazicuruza zitujuje ubuziranenge uko bishakiye bizabakoraho nibaramuka bafashwe kandi bitegure ko bazahanwa n’itegeko nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya bitewe nuko byihanangirijwe ndetse asaba abazi aho izo nzoga zirimo gucururizwa kwerekana aho ziri kugira ngo hamenyekane hamara kumenyekana bigatuma amakuru amenyekana neza bakajya kureba niba koko zemewe gucuruzwa mu Rwanda asoza asaba abakizicuruza ko bazireka dore ko byaba ari ikibazo gikomeye cyane ku bantu bakizicuruza babizi ko zaciwe mu Rwanda.
Umukobwa waturutse Gucumbi nawe yavuze ko ajya abona basaza be cyangwa abandi bafatwa bazinywa bagafungwa aziko bazataha barikosoye ahubwo agatangazwa no kubona ahubwo bataha bararengeje uko bafashwe bameze asoza asaba inzego bireba kuzafaza ingamba zikakaye abafashwe bazinywa.


Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice yasoye uyu muhango w’urubyiruko avuga bifuza ko umuryango ugomba kuba ufite indangagaciro cyane cyane ikunyabupfura, Akamaro k’uburinganire buganisha ku iterambere rirambye, Asaba ko abagize umuryango bashyira hamwe bumva iterambere ryo gukora cyane, Gushyira imbere, n’ubwubahane.

Asoza asaba urubyiruko avuga ko bagiye gukora amatora mu gihe gito cyegereje kizatangira mu kwezi kwa cumi hakazatorwa ibyiciro byihariye bitandukanye anabasha gusaba urubyiruko kuzitabira amatora anabashishikariza kuzitabira kwiyamamaza.
Ati:” Aya matora azaba mu gihe cy’imvura nyinshi cyane akomoza gusaba urubyiruko kuzitabira ndetse bakanahitamo ahantu hazabera amatora bitewe n’imvura nyinshi yatangajwe na Meteo Rwanda izaba ari nyinshi muri iki gihe kigiye kuza”.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye


Dr. MURANGURA B. Thierry nawe yari ahabaye

