Amashimwe ya Mico The Best nyuma  yo kurokoka Impanuka Ikomeye

7 0

Umuhanzi Nyarwanda, Mico The Best yavuze ko yakoze impanuka ikomeye mu mpera z’icyumweru gishize iba yaratwaye ubuzima bwe ariko Imana ikinga akaboko.

Uyu muhanzi yavuze ko ari impanuka yabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira ubwo yarimo ajya mu irushanwa rya Rwanda Next Super Star yagombaga kuba yicaye mu kanama nkemurampaka.

Kubera ko yabonaga agiye gukererwa, abona ’Traffic’ itari bumworohere yahisemo guparika imodoka maze afata moto kugira ngo yihute agereyo ku gihe.

Nibwo ibintu byose byahise bihinduka kuko batararenga umutaru, imodoka yarabinjiranye maze motari arayikubita moto irabatumbagiza barayirenga bagwa mu muhanda.

Ati “Nakoze impanuka ikomeye yashoboraga kuba yatwara ubuzima bwanjye ku buryo umwe mu bantu twakoranye impanuka sinzi niba akiriho cyangwa se yaritabye Imana, ariko ndaza gushaka nimero ze mbaze neza.”

“Navuye mu modoka mfata moto, mfashe moto nagira ngo mpagere byihuse, tukigenda umuntu yaratwinjiranye atateguje, motari byaramutunguye cyane ahita akubita imodoka hagati tuba turatumbagiye mu kirere, motari yaguye muri rigori nanjye ngwa mu muhanda rwagati.”

Ntabwo yari akigiye aho yagombaga kujya ahubwo yahise ashaka uko ajya kwa muganga kugira ngo bamwiteho.

Ati “Abantu babibonye n’inkweto zari zavuyemo, nahise ngira n’ubwoba kuko baravuga ngo iyo umuntu akoze impanuka zikavamo arapfa, sinari nkigiye aho nari ndimo kujya ahubwo nahise mpaguruka vuba vuba barambwira ngo icare aho mu byatsi nti oya bya bindi nyine bya gisani hari n’ukuntu uba utinya ngo hatagira ufotora ariko narimo nshira, gusa byari hafi y’aho imodoka yanjye ari iri, ndayifata umuntu arantwara tujya kwa muganga.”

Yavuze ko kwa muganga bamwitayeho ubu akaba yumva ameze neza ari muzima ndetse anashimira Imana yabanye na we muri iyo mpanuka ntabe yahasiga ubuzima.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *